Amizero
Amakuru Ubuzima

Nyabugogo: Undi mugabo bivugwa ko ari umukarani yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro rimaze kwandika amateka mu kwiyahura.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, umugabo w’umukarani uri mu kigero cy’imyaka 35 yiyahuriye ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.


Si ubwambere aha hantu hiyahuriye umuntu kuko ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, umugabo w’igikwerere yasimbutse mu igorofa ya gatanu y’inyubako y’ubucuruzi yitwa Inkundamahoro agahita ashiramo umwuka. Inzego zishinzwe umutekano zirimo na Police y’Igihugu zahise zihagera ngo zitangira iperereza ariko nyakwigendera zisanga yashizemo umwuka.
Ababonye uko byagenze, bavuze ko uyu mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane mu mutwe, maze ngo inzego z’umutekano n’abaganga bagahita bahagera ndetse bagatangira kumwongerera umwuka banamuha serumu n’ubundi butabazi bw’ibanze bwihuse.
Abari aho babonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko ngo mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.


Muri Kamena uyu mwaka wa 2021, nabwo kuri iyi nzu haguye uwitwa Bukuru Ntwali wari umunyamategeko wari utuye mu Mujyi wa Kigali. Uyu wamanutse kuri iyi nyubako akaba abaye umuntu wa 6 uhamanutse, batanu mu babigerageje bakaba barahasize ubuzima.

Related posts

Ba Gitifu b’Utugari two mu Ntara baratakambira Perezida Kagame ngo abahindurire imibereho.

NDAGIJIMANA Flavien

Komisiyo y’Amatora yemeje burundu intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

NDAGIJIMANA Flavien

Basketball: Incamake ku gikombe cya BAL gihatanirwa ku nshuro ya mbere

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mwami Jean Damascene August 18, 2021 at 8:15 PM

Bashaka ko inzu yandika amateka ikazandikwa muri Guinness de record. Ibi ni ikibazo gikomeye mu Rwanda leta ishhiremo.imbaraga mu gushaka imvano yabyo.

Reply

Leave a Comment