Amizero
Amakuru Hanze

Ubuhinde bwibasiwe n’inkuba zishobora kuba zifite aho zihurira n’imihindagurikire y’ikirere.

Gukubita kw’inkuba za hato na hato mu gihugu cy’Ubuhinde kwatumye hongera gutekerezwa niba mu buryo bumwe cyangwa ubundi nta sano byaba bifitanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Tariki ya 11 Nyakanga muri uyu mwaka inkuba zishe abantu 74 muri Leta 3 zitandukanye zo mu gihugu cy’Ubuhinde. Muri izo mpfu, 41 zabonetse mu ntara Uttar Pradesh, ahari ibikorwa byinshi byangiza ibidukikije nk’inganda zirekura ibyuka n’ibindi.

Haranavugwa kandi uburangare no kutigengesera bituma benshi bakomeza guhitanwa n’inkuba. Nko mu mwaka wa 2020 inkuba yakubise inahitana abantu 16 abandi barakomereka, ibi byabaye mu gihe bari bahugiye mu kwifata amafoto (ibizwi nka selfie).

Hagati ya tariki 1 Mata 2020 na tariki ya 1 Werurwe 2021 mu Buhinde hakubise inkuba zirenga miliyoni 18 nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ingaruka ziterwa n’inkuba. Uyu mubare kandi usobanuye ko habayeho izamuka rya 34% ugereranije n’umwaka wari wabanje aho abantu 1697 bahitanywe n’inkuba.

Imwe mu mibare iteye ubwoba itangwa na kiriya kigo cyavuzwe haruguru ni aho mu ntara ya Andhra Pradesh haherutse gukubita inkuba 36479 mu masaha 13 yonyine, izi zikaba zarasize zambuye ubuzima abagera kuri 18.

Hari gukorwa iki?

Ubwiyongere bw’inkuba mu gace Ubuhinde buherereyemo buhuzwa cyane no kwiyongera k’ububobere mu kirere ahanini buturuka mu byuka bisohorwa n’inganda zitandukanye. Inzobere mu bumenyi bw’ikirere zinavuga ko ibi bishobora no kuba bifitanye isano n’imiyaga idasanzwe ndetse n’imvura karundura bihura na bwa bubobere bwavuzwe haruguru.

Mu mwaka wa 2019 nibwo igihugu cy’Ubuhinde cyashyizeho ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ingaruka zikomoka ku nkuba, iki kikaba kigenzurwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe kurwanya ibiza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bivuga ko benshi mu nzobere mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere basanga nta myanzuro ifatika iri gufatwa n’abayobozi b’igihugu cy’Ubuhinde, bakanagira inama leta z’ibindi bihugu gutangira gufata ingamba z’igihe kirekire hagamijwe kwirinda ko inkuba zaca ingando mu bindi bihugu nkuko biri kugenda mu Buhinde.

Mu gihe nta cyumweru gishize hasohotse raporo y’Umuryango w’Abibumbye yerekanye ko ubushyuhe ku isi bugiye kuzamuka cyane, abashakashatsi bo bavuga ko kuzamuka k’ubushyuhe ku kigero cya 1% gusa bisobanuye ko umubare w’inkuba zakubitaga nawo wazamukaho 12%.

Nubwo inkuba zidakutse guhitana abantu, ariko iyo inkuba ikubise iba yifitemo imbaraga z’amashanyarazi, ariko bigasaba ikindi kintu kiri ku butaka kiri bufashe mu gukwirakiza ayo mashanyarazi (nk’igiti cyangwa igikoresho gikozwe mu cyuma). Uretse kuba gukubita kw’inkuba ari ikimenyetso cy’imihindagurikire y’ikirere, ariko no gukubita kwazo nabyo byangiza ibidukikije kuko byongera ikinyabutabire cya Nitrogen Oxides, kimwe mu biza ku isonga mu guhamanya ikirere.

Related posts

RDF: Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikari abandi bahabwa inshingano nshya

Shyaka Josbert

Amavu n’amavuko y’Ishuri ryigenga rya Gisenyi-EPGI ryanditse amateka mu myigire n’imyigishirize [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze FC ivugwamo ibibazo itsinzwe na APR FC, Rutsiro FC ihagama Rayon Sports.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment