Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Paris Saint Germain yihimuye kuri Bayern Munich

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions league, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021 i Paris mu Bufaransa, Paris Saint Germain yasezereye Bayern Munchen yayitwaye igikombe cy’umwaka ushize.

Ni umukino wo kwishyura mu mikino ya ¼ cy’irangiza wari wabereye ku kibuga Parc de Prince i Paris ho mu Bufaransa maze ikipe ya Bayern Munchen ifite iki gikombe itsinda Paris Saint Germain iwayo igitego 1 ku busa, igitego cyinjijwe n’umunya-Cameroon Eric Maxim Choupo-Moting wayikiniye mu myaka ishize.

Iyi ntsinzi ariko ntacyo yamariye iyi kipe ifite iki gikombe inshuro 5 harimo n’icyo yegukanye umwaka ushize kuko mu mukino ubanza wari wabaye tariki ya 7 Mata 2021 PSG yari yatsinze Bayern ibitego 3 kuri 2 iwayo mu gihugu cy’Ubudage, bityo amakipe yombi akaba yarangije iyi mikino yombi ari ibitego 3 kuri 3. Ni ibitego byari byatsinzwe na Kylian Mbappe (2), Marquinhos (1) ku ruhande rwa PSG mu gihe ku ruhande rwa Bayern, Eric Maxim Choupo-Moting na Thomas Muller aribo bari binyeganyeje inshundura.

Neymar na mugenzi we Parades mu byishimo byinshi.

Mu wundi mukino wabaye mu ijoro ryakeye, FC Portoyo muri Portugal yatsinze Chelsea yo mu bwongereza igitego 1 ku busa. Ibi ariko ntibyahesheje FC porto amahirwe yo gukomeza kuko mu mukino ubanza Chelsea yari yayitsinze ibitego 2 ku busa, bityo FC Porto isezererwa ku giteranyo by’ibitego 2 kuri 1.  

Uyu munsi tariki ya 14 Mata 2021 saa tatu z’ijoro hateganyijwe indi mikino 2 ya ¼ cy’irangiza aho Borussia Dortmund yo mu budage irakira Manchester City yo mu Bwongereza, mu gihe Liverpool yo mu Bwongereza iza kwakira Real Madrid yo muri Esipanye. Mu mikino ibanza Manchester City yari yakiriye Dortmund iyitsinda ibitego 2 kuri 1, naho Real Madrid nayo yari yakiriye Liverpool iyitsinda ibitego 3 kuri 1.

Umukino urahuza Liverpool na Real Madrid niwo uhanzwe amaso kurusha iyindi.

Related posts

General muri FARDC wagaragaye i Kibumba aganira na M23 yirukanwe azira amakosa akomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibikorwa bya Kaminuza yo mu Bushinwa yigisha iby’amashanyarazi bigiye kugezwa mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuherwe wo muri Ukraine n’umugore we baguye mu gitero gikaze cy’Ingabo z’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment