Amizero
Amakuru Hanze

Uganda: Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ‘Uganda Airlines’ igiye gushyira imigabane yayo ku isoko.

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko iteganya gushyira ku isoko imwe mu migabane ya sosiyete y’indege, Uganda Airlines binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane rya Uganda.

Minisitiri ufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu, Gen Edward Katumba Wamala yavuze ko iyo migabane bashaka kuyigurisha mu myaka itatu iri imbere.

Kugeza ubu iyi sosiyete yari ikiri mu maboko ya Leta. Wamala yavuze ko kugurisha imwe mu migabane yayo bigamije gushaka uko ijya mu maboko y’abikorera kugira ngo ikore yunguka.

Yavuze ko kubera iyo gahunda yo kugurisha imigabane yayo, byanatumye Leta iyigurira indege nshya aho kugura izakoze kugira ngo abantu batangire bayigirire icyizere.

Nubwo gahunda yo kugurisha imigabane imwe ya Uganda Airlines iri mu myaka itatu iri imbere, Guverinoma yatangaje ko bizaterwa n’uburyo icyorezo cya Covod-19 kizaba gihagaze, nkuko Chimpreports yabitangaje.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri Uganda igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 Uganda Airlines yahombye miliyari 4,197Frw ndetse mu 2019/2020 ibi bihombo birazamuka bigera kuri miliyari 28,544Frw.

Iyi raporo igaragaza kandi ko mu 2019/2020 Uganda Airlines itabashije kwinjiza miliyari 93,347 Frw nk’uko yari yabyiyemeje ahubwo ikinjiza miliyari 9,958 Frw. Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko amafaranga iki kigo cyakoresheje mu mwaka ushize yarenze kure ayari ateganyijwe.

Iyi mikorere mibi yatumye muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Museveni ahindura abari abayobozi b’iyo sosiyete.

Inkuru ya IGIHE

Related posts

Abahanzi Vestine na Dorcas batandukanye na Murindahabi Irene wari umujyanama wabo

NDAGIJIMANA Flavien

Ntibisanzwe: Ubushinwa bwakoze ukwezi kuzamurikira Isi ku rugero rukubye inshuro 8 ukwaremwe n’Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC-GOMA: Umupolisi yishwe n’abaturage nyuma yo kugonga bamwe muri bo akagerageza gucika.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

MUNYEMANA Desire July 3, 2021 at 10:51 AM

None Leta yahomba ugashoramo ayawe ukazunguka?

Reply

Leave a Comment