Amizero
Amakuru COVID 19

Musanze: Ingamba z’urugaga rw’abikorera mu kurwanya COVID-19

Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru urugaga rw’abikorera rwafashe ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Muri zo harimo kugena uko abacuruza mu masoko asanzwe arema inshuro nke mu cyumweru bazajya bajya ibihe byo kuza gucuruza hakurikijwe ibyo bacuruza.

Kugena uko abacuruzi bazana ibicuruzwa byabo mu isoko ku minsi itandukanye ni imwe mu ngamba zafashwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ndetse n’urugaga rw’abikorera. Ibi bikaba byatangiriye mu isoko rya Cyinkware riherereye mu murenge wa Nkotsi. Iki cyemezo kigamije kugabanya ubucucike bw’abarema isoko bushobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19.

Bimwe mu bicuruzwa byahinduriwe iminsi yo kuzanwa mu isoko rya Cyinkware risanzwe rirema ku wa Mbere no ku wa Kane harimo ibisheke bizanwa muri iri soko ari byinshi, bikaba bizajya bihaboneka ku wa Mbere kandi nabwo bikaba byimuriwe aho byacururizwaga. Ibitoki byaba iby’imineke ndetse n’ibindi biri muri bimwe mu bicuruzwa bigaragara muri iri soko ku bwinshi nabyo byimuriwe umunsi wo kuzanwa ku isoko.

Bamwe mu baturage baganiriye na www.amizero.rw bavuze ko nubwo izi ngamba zigoranye ariko bagomba kuzikurikiza kuko ngo bazi neza ko bagomba kugira uruhare mu kwirinda iki cyorezo. Uwitwa Nyirampawenimana Alphonsine wo mu kagali ka Bikara yagize ati: “Mu isoko haba harimo abantu benshi kandi ntiwabuza umuntu kurema isoko kuko hari abarya bavuye guhaha. Ubwo rero wenda bizatugora kuko wenda hari ibyo umuntu yaguraga kuko ageze mu isoko agasanga birahari kandi birahendutse, ariko kwirinda COVID-19 inshingano zacu twese.”

Bwana Straton Turatsinze ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze we yavuze ko izi ngamba ziri buze gukomereza no mu yandi masoko. Yagize ati: “Ibicuruzwa bizajya biza mu isoko ku minsi itandukanye, bityo abantu bareke kuzira guhaha icyarimwe ngo ubone guhana intera bisa n’ibidashoboka. Ibi byahereye mu isoko rya Kinkware ndetse no mu isoko rya Kinigi ariko biraza gukomereza no mu yandi masoko mato asanzwe arema inshuro nke mu cyumweru hirya no hino mu karere, tukaba dusaba abacuruzi kumva ko kwirinda iki cyorezo ari inshingano za buri wese.”

Uyu muyobozi kandi yabwiye abacuruzi ko kwirinda ndetse no kurinda abandi COVID-19 biri mu nyungu zabo kuko burya iyo umuntu yishwe na COVID-19, ku mucuruzi aba ahombye birenze inshuro imwe kuko aba abuze umukiriya.

Bwana Turatsinze Straton kandi yongeye gusaba ba nyiri amazu akodeshwa n’abikorera kwibuka guca inkoni izamba bakagabanya ibiciro by’ubukode bakurikije ko ibikorwa by’ubucuruzi bisa naho byadindiye muri ibi bihe bidasanzwe.

Related posts

Kamonyi: Batunguwe n’inkangu yatwaye imirima yabo nta mvura yaguye.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yatanze ubutumwa bukomeye kuri Leta ya DR Congo mu gace ka Ntamugenga[VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yasobanuye ikibazo cy’abimwe ubufasha n’ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment