Amizero
Amakuru COVID 19 Ubuzima Umutekano

Amajyaruguru: Ba Gitifu babiri bafatiwe mu tubari bica icyaka kandi dufunze.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tubiri mu Turere twa Gicumbi na Rulindo basanzwe banywera inzoga mu tubari nyamara amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko utubari dufunze.

Aba bayobozi babiri bafashwe banywera inzoga mu tubari rwihishwa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome.

Hari kandi na Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

Gitifu w’Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jérôme, yafashwe ubwo Polisi yari mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aza gusangwa yibereye mu kabari ari kumwe n’abandi baturage bikingiranye.

Bari mu kabari k’uwitwa Cyuzuzo Jean Paul w’imyaka 24 y’amavuko ndetse n’abandi bantu batatu, bose bakaba bafashwe, bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

Naho Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, we yafatiwe mu kabari k’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga rwihishwa.

Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu ahita atoroka n’ubu akaba agishakishwa, naho Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage (Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa aho kuba bamwe mu baziyobora bakwerekana urugero rubi.

Yagize ati: “Umuyobozi akwiye kubera urugero rwiza abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n’abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19”.

Avuga ko ari yo mpamvu bariya bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gusaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko bakwiye guhozaho bigisha abo bayobora ariko kandi bakanatanga urugero rwiza mu kubahiriza ingamba zashyizweho.

Src.: UKWEZI

Related posts

U Rwanda ruvuga ko rutazihanganira kubogama kwa MONUSCO na SADC bashyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

NDAGIJIMANA Flavien

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohote, abakobwa bitwara neza kurusha basaza babo.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo za Congo, FARDC zafashe abanyarwanda batandatu zibita intasi.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Fidèle July 3, 2021 at 9:02 PM

Icyaka kiragwira pe !!! Ubu se ko ko nk’aba banyagwa iyo bareka bakaza kuzinywa bageze mu rugo ? Barafunzwe, batakaje akazi ndetse banasebeje inzego bakoreraga bigaragazako abayobozi bikoreza abaturage umutwaro bo badashoboye

Reply
Mabe July 3, 2021 at 9:04 PM

Agacupa kararyoha mwa bantu mwe !!! Buriya kwihangana byanze bakurikije igihe bari bamaze batagasomaho

Reply
Eneas July 4, 2021 at 5:55 AM

Umuyobozi utazi kwifata ntamuyobozi urimo,see ayinywereye murugo byamutwara iki?abo bisezereye nubwo badusebeje gusa aba umwe agatukisha benshi.

Reply

Leave a Comment