Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

DRC: Inama nkuru ya FDLR yafashe umwanzuro wo gusezerera abasaza barimo Gen. Byiringiro.

Inama nkuru ya FDLR imaze iminsi 5 ibera muri Nyamuragira aho ku murongo w’ibyigwa hari ukureba ku bibazo byugarije uyu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR/FOCA. Mu byemejwe harimo: gusezerera abageze mu zabukuru bakoherezwa mu nkambi ziri muri Uganda, guhisha abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ubufatanye na RNC n’ibindi.

Amakuru dukesha Rwandatribune avuga ko kuva kuwa mbere taliki  08 Werurwe 2021 mu masaha ya saa mbiri hatangijwe inama y’iminsi 5 ihuje abayobozi bakuru ba FOCA (Force Armées Combattants ABACUNGUZI) ingabo z’umutwe wa FDLR, iyi nama ikaba igizwe n’abakuriye za units mu gisilikare n’abayobozi b’amatsinda banyuranye.

Umwe mu basirikare bakuru bari muri iyi nama waganiriye na Rwandatribune  yatangaje ko ikigenderewe ari ukurangiza amakimbirane no kutubahana byabaye karande muri izi ngabo, kudakorera mu mucyo aho amafaranga ava mu misoro yakwa abaturagge b’abanyekongo, impano ziva hanze muri diaspora, amafaranga ava mu mutungo kamere n’andi aturuka mu bindi bikorwa by’ubwambuzi yikubirwa na bamwe. Ikindi gikomeje kwibandwaho ni uburyo haba ubufatanye n’indi mitwe nka P5, RNC, FPP, FLN na RUD URUNANA, kwimura ibirindiro biri hafi n’umupaka w’uRwanda kubera iperereza ry’urupfu rwa Ambasaderi Lucas bakeka ko ruzabagiraho ingaruka, kwivanga n’umutwe w’abanyatura n’ibindi.

Urupfu rwa Nyakwigendera Ambasaderi Lucas n’amafaranga yatswe bimwe mu byagarutsweho

Amafaranga agera ku 80 by’amadolari ya Amerika yatswe Ambasaderi w’ubutaliyani Lucas habuze umwanzuro niba ashobora kugabanwa abasirikare cyangwa yagura ibikoresho bya gisirikare nk’uko Gen. Ntawunguka Pacifique abyifuza.

Ikibazo cy’amarozi akomeje guhabwa abantu bagapfa, abagenda bategwa uduco, nabyo biri mu byibanzweho muri iyi nama. Ikindi gikomeje kuvugwamo ni uburyo FDLR yasezerera bamwe mu basaza bayikoreye barimo Gen. Byiringiro Victor, Gen. Poete n’abandi bakajywa mu nkambi zo muri Uganda hakinjizwamo abasore bagishoboye.

Uyu musirikare ukomeye muri FDLR kandi yatangaje ko iyi nama yitabiriwe n’abasirikare bakuru kuva ku ipeti rya Koloneri kugeza kuri Jenerali, ikaba yarateranye mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kigizwe n’abasirikare bakuru gusa, icyiciro cya kabiri cyahuje abasirikare n’abanyapolitiki bakuru ba FDLR, ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Gen. Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro agiye koherezwa mu nkambi muri Uganda/Photo Internet

Mu bindi byemezo byafatiwemo ni uko Perezida wa FDLR Gen Byiringiro Victor agomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kimwe n’abandi bamwungirije agasimburwa na Cylire Henganze wahoze ari Burugumestre wa Komini Santinsyi nawe akaba aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibi biri kuba mu gihe RNC yo yasabaga ko abo bose bafite ibyasha bakagombye gushyirwa ku ruhande bakajyanwa mu Bugande aho bazarindirwa umutekano na CMI mu nkambi zatoranijwe nk’iya Rwamanja na Nakivale.

Iyi nama yari imaze gusubikwa ubugira gatatu ku mpamvu zo kwikanga ingabo za Congo FARDC. Tubibutse ko mu bitabiriye iyi nama harimo n’intumwa za Kayumba Nyamwasa uyobora RNC.

Related posts

U Rwanda rwohereje abapolisi 143 muri Sudani y’Epfo basimbura abari basanzweyo [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Mukansanga Salima yanditse amateka mu mupira w’amaguru muri Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

USA: Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Omar March 13, 2021 at 5:02 pm

Nayabusa iminsi yabo ibarirwa ku ntoki

Reply

Leave a Comment