Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

Yvette ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, ryitwa ab’igitsina gore, rikaba risobanura “Umurashi”.

Imiterere ya ba Yvette 

Yvette ni umuntu ukunda gutekereza cyane, akunda ubwigenge, ni umunyembaraga kandi akunda guhorana ibyishimo. Akunda kwiyobora cyane cyane ku bijyanye n’ibyemezo birebana n’ubuzima bwe kimwe n’uko aba yumva no ku bandi bantu ariko bikwiye bityo ntabivangire mu buzima. Aba ateganya ibintu byiza cyane mu buzima bwe buri imbere, yitekerezaho agafata umwanya wo kwikosora aho bikwiye, agira ikinyabupfura kandi yishimira kubera abandi urugero.

Ni umunyakuri muri kamere ye, avugisha ukuri, ni indahemuka gusa kwicisha bugufi si ibintu bye. Ashobora guhunza abantu runaka amaso ahubwo agashaka gukurura abantu kuri we abona ari bo basobanutse ku rwego yifuza, ashobora kuba umwirasi cyane cyane iyo ari kumwe n’abantu yumva batari ku rwego rwe. Yvette n’ubwo agira umutima mwiza, ashobora kuba umuntu wirebaho cyane mbere ya byose, yiha agaciro cyane ku buryo n’iyo akiri umwana biba byigaragaza.

Iyi akiri umwana nabwo aba ashaka kugaragara nk’ufite ikintu arusha abandi bana, aba ashaka ko ababyeyi be bakora iyo byabaga bakamubonera ibyo akeneye byose. Yishimira kuba yaba ari we mfura iwabo kuko bimuha ububasha bwo kuyobora abavandimwe be uko abyifuza. Kuba yavuka ari ikinege biba ari ibindi bindi, bituma arushaho kumva ko isi yose ari iye. Akunda gufata inshingano, yishimira kubona abantu bakunda uko agaragara ndetse bakifuza no kuba bamwegera n’ubwo atemerera bose kumwegera. Mu rukundo arirekura kandi azi gukunda cyane, yishimira kugira umukunzi wumvikana gusa nanone utishyira hasi cyane. Icyo umukunzi we akora nacyo ni ingenzi kuri we, akunda ibirori cyane cyane kuko bituma yigaragaza yaba ku mpano afite cyangwa ku buryo azi kurimba.

Mu mirimo Yvette yifuza gukora harimo ibijyanye n’imideli cyangwa imitako, kwigisha, kwakira abantu, gukina filime cyangwa ibifite aho bihuriye n’itangazamakuru n’itumanaho.

Related posts

Kwibuka29: Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abashaka guhitiramo abanyarwanda uko babaho[Video].

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo za Angola zigiye koherezwa muri DR Congo guhangamura M23 yananiye benshi barimo na Wagner.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarwanyi ba Wagner bakoze ibara batangiza intambara ku Burusiya bwabibarutse.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Paccy March 18, 2021 at 4:17 PM

Ni danger !! Ndabona Yvette ari umwiyemezi birenze tu . Gushakana nawe bivuzeko ugomba Kwemera kuba inganzwa ubundi akakuyobora uko ashaka. Birakaze kandi abo nzi ni uku bateye neza neza.

Reply
Epimaque NTIRENGANYA March 18, 2021 at 6:20 PM

Ndabikunze kabisa

Reply

Leave a Comment