Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubutabera Umutekano

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rwatangaje ko rubabajwe cyane n’ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abaturage batitwaje intwaro mu Mujyi wa Goma bukozwe n’abo mu ngabo zirinda Perezida Félix Tshisekedi baba i Goma kuwa 30 Kanama 2023, abasaga 163 bakahasiga ubuzima.

Itangazo ritavugwaho rumwe […] riri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ryashyizweho umukono na bwana Mark P. Dillon ushinzwe amakuru n’ibimenyetso muri uru Rukiko, rikomeza rivuga ko ibyabaye i Goma ari “ubwicanyi bwibasira inyokomuntu” bwakozwe n’abarinda Umukuru w’Igihugu, rukavuga ko rutangije iperereza ryigenga kandi rizakurikirwa n’ubutabera kuri ibi byaha byakozwe n’ingoma ya Félix Tshisekedi Tshilombo.

Kuwa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, abasirikare bo mu itsinda ririnda Perezida baba i Goma biraye mu baturage bo mu Idini ya Wazalendo biteguraga kwamagana MONUSCO, babarasa urufaya, aho Leta ya DR Congo yemeje ko 43 bapfuye abandi 56 barakomereka.

Iyi mibare ariko ntivugwaho rumwe kuko abaturage babuze ababo bavuga ko hapfuye abarenga 100 ndetse ngo kugeza ubu bakaba batarabasha no gushyingura ababo bakomeje kwangirikira mu Kigo cya gisirikare cya Katindo, ibintu biza kandi bishimangirwa na ICC yo yemezako abarenga 163 aribo bishwe.

Amakuru agera kuri WWW.AMIZERO.RW avuga ko ibyatangajwe bibaye ari ukuri, ICC ngo yaba yarakuye iyi mibare ku bantu babuze ababo ndetse n’aba hafi y’imiryango yabo ndetse ngo n’ahari imirambo y’abishwe muri Camp Katindo, ibintu biteye ubwoba ndetse ngo uyu mubare ukaba ushobora no kwiyongera kuko hari abandi bakomeretse bikomeye batigeze bitabwaho bikwiye.

Ubu bwicanyi bukimara kuba Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko yagaragaye mu bitangazamakuru byo muri DR Congo ashima Ingabo z’Igihugu cye kuko ngo “zitwaye kinyamwuga mu guhashya abanzi b’Igihugu baguye mu mutego w’umwanzi”, ibintu byafashwe nko kudaha agaciro ikiremwamuntu ndetse n’ubunyamaswa burimo guhubuka.

Magingo aya, Lt Gen Constant Ndima Kongba uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yahamagajwe i Kinshasa ngo asobanure iby’ubu bwicanyi ndetse hakaba hari amakuru ataremezwa ko yaba yamaze no gusimbuzwa by’agateganyo. Uyu akaba yiyongera ku bandi barimo n’umuyobozi w’ingabo zirinda Perezida (GR) ziri mu Mujyi wa Goma.

Imiryango itandukanye Iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch, Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa n’ibindi bamaganye ubu bwicanyi basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ababugizemo uruhare bagahanwa by’intangarugero. Izi mpuruza zatumye Perezida Félix Tshisekedi ahita yohereza intumwa i Goma zirimo na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba kugira ngo hamenyekane ukuri n’ubwo zitakiriwe neza n’abaturage.

Itangazo ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rukorera i La Haye mu Buholandi.

Abatawe muri yombi bazira kuba inyuma y’abigaragambya bagera ku 153/Photo Internet.

Related posts

Itariki y’urubanza rwa Kabuga Félicien mu mizi yamenyekanye.

NDAGIJIMANA Flavien

Ni nde wanze kumvira undi hagati ya Biden n’abajenerali be ku cyemezo cyo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan ?

NDAGIJIMANA Flavien

USA: Abagera kuri 30 barasiwe mu birori mu Mujyi wa Baltimore.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment