Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Umutekano

Abasirikare ba FARDC basaga 30 batawe muri yombi bazira kurasa umwaka mu kavuyo.

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC basaga 30 batawe muri yombi bazira kurasa umwaka mu kavuyo bagateza impagarara muri rubanda ndetse bakabakura umutima bikanga ko haba hateye intambara.

Aba basirikare batawe muri yombi na Polisi ya gisirikare kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024 nyuma yuko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023 rishyira tariki 01 Mutarama 2024 barashe amasasu menshi agateza impagarara mu bice bya Sake, Mubambiro n’ahandi mu mujyi wa Goma.

Aba basirikare ba FARDC batawe muri yombi nyuma yuko guhera ku mugoroba wo ku Cyumweru, abatuye mu Mujyi wa Goma na Gisenyi batangiye kumva amasasu menshi, bamwe batangira kwikanga ko yaba ari intambara abandi batekereza ko ari ibyishimo byo gusoza umwaka.

Inzego zishinzwe umutekano mu gisirikare (Police Militaire) zataye muri yombi abakekwa muri Gurupoma ya Kamuronza, Teritwari ya Masisi bazira gukora ibyo bataherewe uburenganzira n’ababakuriye bigateza umutekano muke ndetse bikanakura umutima abatari bacye bikanga ko haba hadutse intambara.

Ubwo hirya no hino ku Isi barasaga umwaka bakoresheje imuri zabugenewe (fireworks), mu mujyi wa Goma naho barazirashe gusa bikirangira hakomeza kumvikana amasasu nyamasasu, aho benshi mu bahaturiye bemeje ko ari ibisanzwe aha i Goma kuko ngo nta munsi washira hatumvikanye amasasu.

Amakuru agera kuri WWW.AMIZERO.RW, yemeza ko mu batawe muri yombi harimo abo mu mutwe udasanzwe urinda umukuru w’Igihugu bazwi nka GR (Garde Republicaine) kuko ngo n’ubusanzwe ari bo benshi mu barinda Umujyi wa Goma n’ubwo havanzemo abandi barimo abarundi, FDLR, abacanshuro ukongeraho n’abasirikare ba SADEC baturutse muri Afurika y’Epfo.

Abasirikare basaga 30 ba FARDC batawe muri yombi bazira kurasa umwaka mu kavuyo bagateza impagarara muri rubanda/Photo Internet.

Related posts

Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa ryizihije imyaka ijana rimaze, Perezida Xi Jiping aboneraho kwihaniza amahanga

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyoboye Gabon by’inzibacyuho [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment