Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Rubavu: Miliyari zisaga 91 Frw niyo akenewe mu gusana ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Ibi ni ibkubiye muri raporo isohotse nyuma y’amezi hafi abiri habaye imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, imijyi ya Goma muri DRC na Gisenyi mu Rwanda ikibasirwa bikomeye, ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari 36 z’Amafaranga y’u Rwanda bikangirika ku ruhande rw’u Rwanda.

Iyo raporo yakozwe n’itsinda ry’abantu 42, rigizwe n’abahanga, abayobozi ba Leta n’abahagarariye za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko imitingito yibasiye inyubako 2,990 zirimo inzu yo guturamo, iza ya Leta, iz’ubucuruzi, amashuri, ibigo nderabuzima, n’amatorero nk’uko byanditswe na Kigalitoday dukesha iyi nkuru.

Ibindi byangijwe harimo ibikorwa remezo rusange, nk’imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibitaro bya Gisenyi.

Raporo y’impuguke igaragaza ko gusana neza ibyangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki 22 Gicurasi 2021, bizatwara inshuro zirenga ebyiri agaciro k’ibyangiritse muri Rubavu aho igiciro cyose cy’ibyangiritse kirabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda 36,650,606,000.

Habarwa agera muri miliyari 23 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bidukikije by’umutungo byangijwe n’amahindure (lava) yatwikiriye ubutaka mu Murenge wa Cyanzarwe n’ubutaka bwacitse mu mujyi wa Gisenyi, hamwe n’ibindi byangiritse. Hari kandi miliyari 10.5 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bikorwa remezo by’inzu.

Mu nzu zose zituwemo 2,654 zahungabanyijwe n’imitingito, 1.920 zaraguye, ndetse imiryango 351 irimurwa iracumbikirwa.

Amashuri arindwi (7) yahungabanyijwe n’imitingito agomba kwimurirwa mu tundi duce nyuma yo gufatwa nk’aho adashobora gusanwa.

Imihanda ine minini ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi yacitsemo ibice, ibitaro by’Akarere ka Rubavu byahagaritse serivisi ndetse birazimura kubera kwangirika kw’inyubako, n’ubwo byongeye gukorerwamo bidasanwe ariko ngo byarashegeshwe bikomeye.

Iyo raporo igaragaza ko nta buzima bwatakaye bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe ku baturage bwo kubahiriza ingamba z’umutekano, ariko byahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage kuko imiryango 4.349 yari ikeneye ubufasha bw’imibereho, cyane cyane ibiribwa n’ ibiryamirwa n’ibyo kwambara.

Impuguke zigaragaza ko mu gusana ibyangiritse hazakenerwa nibura Amafaranga y’u Rwanda 91.430.692.000, ayo mafaranga akubiyemo ibikenewe kugira ngo umuntu ashobore gusubira uko yahoze ndetse ashobore guhangana n’ibizaba mu gihe kizaza.

Zimwe mu nama itsinda ritanga harimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu.

Hazakenerwa kuvugurura inyubako zasenyutse no kubaka cyangwa kwimura inzu zo guturamo, bishobora kuzatwara Amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 47.

Kuvugurura imihanda n’ibiraro byangiritse bizatwara miliyari 19.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe miliyari 15.8 azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo by’amazi.

Hazakenerwa miliyari 1.9 arenga mu bikorwa by’ ubuzima, harimo ibitaro by’Akarere ka Rubavu bikeneye kwimurirwa mu birometero bitanu uvuye aho biri ubu, nk’igisubizo kirambye.

Zimwe mu mpungenge zigaragaza uburyo abaturage batangiye gusana inzu zabo nta bujyanama mu birebana n’ubwubatsi butanzwe, ndetse bamwe basibye umututu waciwe n’imitingito.

N’ubwo impuguke zitanga umuburo udasanzwe wo kwirinda kuzamura inyubako iyo ari yo yose muri zone itukura ikunze kwibasirwa n’imitingito, abaturage bo barangije gusana inzu zabo.

Abatuye Akarere ka Rubavu n’ubwo imitingito yabibasiye yarangiye, ntibaribagirwa igihombo yabateje kirimo inyubako zasenyutse, imihanda yangiritse, serivisi zapfuye n’ihungabana ku buzima bwa benshi.

N’ubwo ubuzima bwongeye gusubirana mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho, ibisigisigi by’imitingito biracyigaragaza mu mihanda yo mu mujyi wa Gisenyi, mu nyubako ndende ndetse n’umututu wacitse kuva mu kiyaga cya Kivu ukagera kuri Nyiragongo wakomeje kwiyongera. Kuri ibi kandi haniyongeraho ubukene bwiyongereye mu bantu kuko hari benshi bahise batakaza ibyo bakoraga, abandi bimuka muri Gisenyi bigira ahandi mu Gihugu ndetse no hanze.

Related posts

Umukino w’amateka wakinwe iminsi ibiri, Mukura VS ihagarika APR FC yari imaze imikino 50 idatsindwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: ibura ry’amazi rya hato na hato rigiye guhinduka amateka

NDAGIJIMANA Flavien

Ifoto y’umunsi: Titima Emmanuel umwarimu wo mu Karere ka Rubavu wahungiye i Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment