Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga

Abafatabuguzi ba MTN Rwanda barayishinja kubakura ku murongo amasaha hafi 8 itabateguje.

Abakoresha umurongo wa MTN Rwanda bo mu Turere twa Rubavu, Karongi na Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba barashinja Sosiyete ya MTN basanzwe bakorana ko kuva mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 07 rishyira ku wa mbere tariki 08 Werurwe 2021 yabakuye ku murongo itabateguje. Ibi kandi ngo bikaba byanakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kugeza mu ma saa tatu y’igitondo (9h00).

Abaganiriye na Amizero.rw bagaragaje ko ibintu nk’ibi bidakwiye namba kuko ngo bibatera ibibazo bitandukanye birmo ibihombo mu kazi bakora, kuva ku itumanaho bigatuma baburana n’abo bari bafitanye gahunda n’ibindi.

Uwitwa John wo mu Karere ka Rubavu twaganiriye mu ma saha y’igitondo yagize ati: “Njye nabyutse mu ma saa cyenda z’ijoro nshaka kujya kuri Internet kuko hari ibyo nari naraye ntakoze nagombaga gutunganya kandi byari bikenewe mu kazi kuri uyu wa mbere, nakoze kuri telephone nsangamo message impa ikaze muri DRCongo nibaza niba nageze muri Congo ariko nsanga ndi iwanjye, ndebye network mbona harimo Vodacom. Nabanje kugirango ni ikibazo wenda gisanzwe cyo kwivanga kwa networks ku bantu baturiye imipaka ndacokoza(muri settings) ngo ndebe ko byakunda ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo amasaha y’akazi yageze, ngeze ku kazi nsanga abakoresha MTN bose bari gutaka ikibazo nk’icyanjye”.

Yavuze ko ibintu nk’ibi bidakwiye muri iki kinyejana kuko ubuzima bwa benshi bushingiye ku itumanaho n’ikoranabuhanga. Yasabye ko igihe hari ibiteganywa, bajya babanza gutanga amatangazo abantu bakamenya igihe biri bubere bagashaka ubundi buryo bwo kubitambukamo neza.

Uwitwa Mugabo wo mu Karere ka Rusizi nawe yadutangarije ko yabyutse ashaka guhamagara umuntu bari bafitanye gahunda agasanga nta Network. Ngo yakomeje kugerageza azi ko ari telephone ye yapfuye ariko ngo asanga n’abandi ni uko. Ngo iki kibazo yaje gusanga ari rusange mu gace atuyemo, ngo niko gutuza ategereza ababifite mu nshingano kuko ngo we ubumenyi bwe nta cyo bwari kumumarira.

Nka mugenzi we wo muri Rubavu, nawe yasabye ko MTN Rwanda yakikubita agashyi ikarushaho kunoza service itanga kuko ngo gukura abantu ku murongo amasaha agera ku 8 atari ibintu by’i Rwanda. Yemejeko kandi ibi bijyanye no guhabwa service mbi atari ubwa mbere bibaye kuko ngo hari kenshi bahura n’ibibazo  bijya gusa n’ibi kandi ngo bikarangira nta n’ubasabye kwihangana.

Alain NUMA ukora muri MTN/Photo Internet

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa MTN buvuga kuri iki kibazo, twandikira bwana Alain NUMA ukora muri MTN tumubaza icyabaye muri aka gace ngo abafatabuguzi babure ihuzanzira, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta kintu yari yakadutangarije. Gusa ahagana mu ma saa tatu z’igitondo(9h00) kuri uyu wa mbere, ku rukuta rwa Twitter rwa MTN hashyizweho ubutumwa buvugako umuyoboro wa Karongi, Rubavu na Rusizi wagize ikibazo ngo bikaba byateje ikibazo.

Ikibazo abafatabuguzi bagize ni ikibazo cyari gishingiye ku kuba muri telephones zabo yaba inini cyangwa intoya hari hajemo ihuzanzira ry’indi sosiyete (Vodacom) bigatuma bo badashobora guhamagara, guhamagarwa ndetse no kujya kuri internet bikaba bitakundaga.

MTN Rwanda ni Sosiyete y’Itumanaho imaze imyaka myinshi ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda, ikaba  ari na yo ikoreshwa na benshi n’ubwo hari abayikoresha ariko binubira service bita mbi ibaha. Yatangiye imirimo yayo mu Rwanda mu mwaka wa 1998, ikomeza gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo ariko usanga umunsi ku munsi inengwa n’abatari bacye bayishinja ko ihuzanzira ryayo rigenda gacye cyane yaba mu guhamagara ndetse no kuri Internet. Ibi kandi byagiye bishimangirwa n’ibihano yagiye ihabwa na RURA ifite ibigo by’itumanaho mu nshingano, iyishinja service mbi ku bafatabuguzi bayo.

Muri service MTN Rwanda itanga kuri ubu twavugamo nka MTN Irekure itanga ama inite yo guhamagara na bundles za interineti, gutanga serivise z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

Related posts

U Rwanda rwohereje abapolisi 143 muri Sudani y’Epfo basimbura abari basanzweyo [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

“Kuyobora Chorale ntabwo umuntu abisaba ariko iyo Imana ibonyeko ubikwiriye irabiguha”: Umuyobozi wa Chorale Abungeri.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

mucyo March 8, 2021 at 2:03 PM

ntagishya kirimo mtn irananiwe.udahamagaye bakakubwira ngo ntamfr ufite kdi arimo ,ubundi tel bakayikura kumurongo wowe utabizi abantu bakakubura

Reply

Leave a Comment