Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya mbere mu bagabo yakomeje ku munsi wayo wa 12, nyuma y’uko yari yabaye ihagaritswe kubera Covid-19 ariko ku busabe bw’abanyamuryango, hagafatwa icyemezo ko igomba gukomeza hakurikizwa ingamba zivuguruye zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Imikino y’umunsi wa 12 yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, benshi bari bategereje umukino wa Rayon Sports na Musanze FC kuko bamwe bemezaga ko Rayon Sports ifite ibibazo birimo ibishingiye ku gutandukana na ba basore bo muri Maroc, bakavuga ko idashobora gutsinda Musanze FC ya bwana Placide bakunze kwita Trump. Ibi ni nako byagenze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuko iminota 90 yarangiye ari ubusa ku busa, umutoza wa Rayon Sports, Marcel, akaba yavuzeko igihe cy’ibyumweru bibiri bahagaze badakina ari byo byabagizeho ingaruka, guhuza kw’abakinnyi kukaba kwarasubiye inyuma. Naho muri Musanze FC, ngo nta kibazo bafite kandi kumvira amabwiriza y’umutoza no kwitanga ni byo bizakomeza kubafasha.
Uyu mukino wa Musanze na Rayon Sports, wabimburiwe n’undi wahuje AS Kigali yari yakiriye Rutsiro FC, birangira Rutsiro FC ihiriwe n’urugendo kuko yahagurutse i Rubavu aho ikina itaha igatsindira AS Kigali kuri Stade yayo i Nyamirambo ibitego 2 kuri 1.
Mu yindi mikino yabaye; Etincelles FC yatsinzwe igitego 1 ku busa na mukeba wayo Marine FC mu mukino wabereye i Rubavu mu cyiswe Bugoyi Derby.
Ni nako kandi mu Majyepfo y’iyi Ntara, ni ukuvuga i Rusizi, Espoir FC yari iwayo yananiwe gutsinda Etoile de l’Est FC yo mu Ntara y’Iburasirazuba, banganya ubusa ku busa.
Nk’uko bikubiye mu mabwiriza avuguruye yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 mu marushanwa ategurwa na FERWAFA, aho amakipe azajya apimirwa ku kibuga nta kiguzi atanze, ku bufatanye bwa Ferwafa, Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, amakipe akaba yabanje gupimirwa ku kibuga mbere y’uko atangira gukina.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya mbere mu bagabo irakomeza kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 hakomeza imikino y’umunsi wa 12, ahateganyijwemo n’umukino karundura uhuza Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde rw’agateganyo na APR FC ya kabiri ariko igifite ibirarane bibiri. Iyi mikino ikazakomeza no kuwa mbere tariki 17 Mutarama.






