Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Politike

Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo [AMAFOTO]

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo, yabyawe na Paruwasi ya Janja iri mu zageze bwa mbere muri iyi Diyoseze.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, ni we wafunguye ku mugaragaro iyi Paruwasi nshya ya Busengo, ifite icyicaro mu Kagari ka Mwumba, Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, ayiragiza Bikira Mariya Umubyeyi w’Impuhwe.

Padiri Jean François Regis Bagerageza yimitswe nka Padiri mukuru wa mbere wa Paruwasi ya Busengo, yungirizwa na Padiri ushinzwe umutungo, Petero Ntakarakorwa.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta barimo; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, abayobozi b’Akarere ka Gakenke iyi Paruwasi nshya iherereyemo, abadepite, inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi ndetse n’abakirisitu, byose byakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ikomeje kuyogoza Isi.

Paruwasi Gatorika nshya ya Busengo, ifite abakrisitu bavuye ku gice kimwe cya Paruwasi ya Janja, igice cyavuye muri Paruwasi ya Nemba n’abavuye kuri Paruwasi ya Rwaza. Ihana imbibi na Paruwasi ya Janja mu Majyepfo, Bumara mu Burengerazuba, Rwaza mu Majyaruguru na Nemba mu Burasirazuba. Iyi ibaye Paruwasi ya 16 mu zigize Diyoseze ya Ruhengeri.

Ibikorwa byose byakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana afungura ku mugaragaro iyi Ngoro ya Nyagasani.
Ni Ingoro ibereye ijisho ndetse ihesheje ikuzo.

Related posts

Gakenke: Ikorwa ry’umuhanda Biziba-Ruhanga ryawugize mubi kurusha uko wari umeze utarakorwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Mu birori byuje umunezero utangwa n’Imana, Chorale Ebenezer ADEPR Mukamira II yizihije isabukuru y’imyaka 25.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Polisi yaguye gitumo uwaranguzaga urumogi

NDAGIJIMANA Flavien

8 comments

Habumugisha Willy Jackson January 17, 2022 at 5:26 AM

Turabashimiye kumakuru meza mutugezaho.

Ubucukumbuzi mubikorana bwiza cyane.

Iyi Paroise imeze neza cyane ihesheje Imana icyubahiro pe!

Reply
Mr-C January 17, 2022 at 6:41 PM

Cyane rwose Busengo ikataje mu iterambere muri byose.

Reply
Mr-C January 17, 2022 at 6:41 PM

Cyane rwose Busengo ikataje mu iterambere muri byose.

Reply
Pascal January 17, 2022 at 7:43 AM

Iyi Paruwasi Gatorika izanye irindi terambere i Busengo. Komeza utere imbere Rwanda

Reply
David January 17, 2022 at 12:09 PM

Iyi kiriziya byari byarateguwe kera bihera munzira.ese iyarihari barayisenye?
Bwana munyamakuru uzadushakire icyegeranyo namateka kuri iriya centre ya Busengo kuko hahoze hakomeye ariko ubu sinzi uko hameze.cyane cyane ibindi bikorwa remezo bihari nibyahahoze atari kiriziya bgusa

Reply
Thomas January 17, 2022 at 7:05 PM

Iyari ihari barayisenye kuko aha ubona hubatswe parusse no ho inyubako ya Santarari ya Busengo yahoze

Reply
Thomas January 17, 2022 at 7:29 PM

Turabashimiye ubu muduha ayo makuru meza kdi yizewe kdi dushyimiye byimazeyo umushumba wacu uburyo yaduhaye parusse nshya ya Busengo iratwegereye pe abenshi twajyaga kuri paruasse byibura Ra inshuto 1 mumyaka itanu none buri gihe twemerewe kujyayo kuko ni hafi cyane turishimye birenze pe🙏🙏🧜🧜💃💃

Reply
TURIKUMWENAYO Sabin January 18, 2022 at 10:18 PM

Iyi paruwasi ya Busengo ije ikenewe pe!.

Reply

Leave a Comment