Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Gen Maj Chirimwami yambuwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

Général Major Peter Chirimwami Nkuba usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru by’agateganyo, akaba yabifatanyaga no kuyobora urugamba (Cdt des Operations ), yahawe amaraso mashya, asimburwa ku bikorwa byo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23 ikomeje kwegera Umujyi wa Goma.

Gen Maj Peter Chirimwami Nkuba wakunze kunengwa na benshi mu banyekongo ko adashoboye urugamba, yasimbuwe ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare na Lieutenant Général Fall Sikabwe bivugwa ko aturutse i Kinshasa ndetse ngo akaba ari uwa hafi mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ukomeje guhekenyera amenyo u Rwanda avuga ko rufasha M23.

Guhindagura abayobozi ba gisirikare muri Kivu ya Ruguru bimaze kumenyerwa, kuko akenshi iyo M23 iri gusunika FARDC n’abo bafatanya ku mirongo y’urugamba, ubutegetsi buhita buhindura abayobozi kuko akenshi ngo baba bikanga ubugambanyi aho kubibona mu isura nyayo y’integenke ku ngabo zabo.

Uwari wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru mbere ya Chirimwami ni Lt Gen Ychaligonza Nduru Jacques, wamazeho igihe kitageze no ku kwezi aho benshi mu banyekongo basakuje bavuga ko bidakwiye gufata umuhima ngo aze kuyobora agace bo (abanyekongo) bemeza ko hari umugambi wo kugahindura “Leta y’abahima”.

Ibikorwa byo gusimbuza Chirimwami Nkuba byakozwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za DR Congo, Général Christian Tshiwewe uri mu rusinduko rw’akazi mu Mujyi wa Goma kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023 mu rwego rwo kuzamura akanyabugabo (morale) mu ngabo ze ziri ku mirongo y’urugamba mu bice bitandukanye birimo Kibumba na Buhumba muri Nyiragongo, igice cya Masisi ndetse n’ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru.

Lt Gen Fall Sikabwe wasimbuye Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba ku bikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru/Photo Internet.

Related posts

Bamwe mu barimu bahemberwa muri Koperative Umwalimu Sacco barataka kudahembwa ukwezi kwa Kanama.

NDAGIJIMANA Flavien

Wisdom Schools nyambere mu kurera abana baminuriza mu mashuri akomeye ku ruhando mpuzamahanga.

NDAGIJIMANA Flavien

Col Kasongo wari warazengereje abanyamulenge yishwe na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment