Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Umutesi Léa uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yemeza ko yagize izi nzozi akiri umwana [AMAFOTO]

Umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2021) witwa Umutesi Léa yemezako kuva akiri umwana muto yakomeje kwiyumvamo ko azitabira iri rushanwa ndetse ngo akaba yanaryegukana.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni umukobwa ufite uburebure bwa  Metero 1 na Santimetero 68; mu buzima busanzwe akunda kuririmba, gutembera ndetse no gukora ibijyanye n’imideri. Ni umuntu wigirira icyizere kandi agakunda gukora cyane aharanira kugera ku ntego. Yiga mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza mu ishami ry’ubukerarugendo. Mu kiganiro na Amizero.rw yatubwiye ko icyamuteye kujya muri Miss Rwanda ari uko kuva mu bwana bwe yakuze yiyumvamo ko agomba kuzaba Miss.

Yagize ati: “Icyanteye kujya muri Miss Rwanda ni uko ari ibintu nakuze nkunda kandi niyumvamo. Mbese byari inzozi zanjye kuva mu bwana bwanjye nkumva ko ngomba kuzitabira iri rushanwa”.

Kuwa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, nibwo amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro ariko akorwa mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Tora Umutesi Lea

Ku bashaka gutora Umutesi Léa bifashishijwe ubutumwa bugufi, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero ya Léa ariyo 27 hanyuma ukohereza kuri 1525.

Kumutora binyuze kuri murandasi (online), ni ukujya ku rubuga rwa IGIHE.com ugatora Umutesi Léa ufite nimero 27. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.

Amatora azahagarikwa ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe 2021. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).

AMAFOTO:

Akunda gusabana n’abandi
Arambara akaberwa
Ajya afata umwanya agatekereza ku buzima bwe n’ubw’abandi
Amasomo ya Kaminuza ayageze kure
Ajya anyuzamo agatembera
Iyo atambuka ni uko aba ameze

Related posts

Kwita izina: Abana 20 b’Ingagi bagiye guhabwa amazina mu Kinigi.

NDAGIJIMANA Flavien

Akamaro ntagereranywa k’amata y’ihene azwi nk’amahenehene.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda yasabwe na Amerika kwakira abahunze Afghanistan bagera kuri 2000.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment