Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yayoboye inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango yasuzumiwemo ingingo zigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho n’ubukungu.
Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023.
Perezida Kagame yayoboye iyi nama ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wawo, Gasamagera Wellars.
Umuryango FPR Inkotanyi ubinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, watangaje ko iyi nama yibanze cyane ku ngingo zigamije kwihutisha iterambere n’ubukungu ndetse n’impinduka zikenewe kugira ngo bigerweho.
Ni inama yitabiriwe kandi n’Abakomiseri Bakuru muri FPR Inkotanyi, abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu na bamwe mu bagize urwego rw’abikorera.
Inshingano za Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, harimo gusuzuma imigambi, ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’lntara, Umujyi wa Kigali n’urw’igihugu, no kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abanyamuryango.
Harimo kandi kugena no kwemeza iteganyabikorwa ry’Umuryango FPR Inkotanyi ry’igihe gito; gutanga abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi mu nzego z’lgihugu zigomba gutorerwa no kugenzura imikorere y’Umuryango yifashishije Komite Ngenzuzi. (Igihe)

