Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubuzima Umutekano

“Ni agahomamunwa kubona FARDC yitwa ko ishinzwe kurinda abenegihugu ikaba ari yo ibica ku manywa y’ihangu”: Abaturage.

Abaturage hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta ikomeje kwamagana ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abaturage ndetse n’abitwa Wazalendo mu mujyi wa Goma, aho bivugwa ko bishwe n’igisirikare cya Leta, FARDC ndetse na Polisi ubwo abo bantu bari mu myigaragambyo ejo kuwa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, bikavugwa ko hashobora kuba harapfuye abaturage basaga 100.

Benshi mu batuye Umujyi wa Goma ndetse n’ahandi, bavuga ko batumva ukuntu Ingabo z’Igihugu zishyigikiwe n’abaturage zica ruhinga nyuma zikabaminjamo amasasu nkaho ari abanzi b’Igihugu. Ibi ngo bikaba bigaragaza ubunyamwuga bucye ndetse no kutubaha uburenganzira bwa muntu byakomeje gushinjwa ingabo zabo ariko kenshi zikabihakana zivuye inyuma.

Tariki 30 Kanama 2023, wari umunsi w’imyigaragambyo simusiga yateguwe n’abo mu Idini rya Wazalendo aho bashakaga kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Gihugu cyabo mu butumwa bwiswe MONUSCO ndetse ngo n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF ariko ngo inzego za Leta zikaba zari zababujije kwigaragambya gusa ntibabyubahiriza.

Amakuru avuga ko mbere yuko itsinda rito rigera aho bagombaga gutangirira imyigaragambyo, ingabo za Leta, FARDC ndetse ngo ziri kumwe na ba bazungu b’abacanshuro (Wagner group ndetse n’abavuye muri Roumanie), zahise zibiraramo ziberekeza ahari Radio yabo [Wazalendo] niko gutangira gusenya aho ikorera ari nako babarasa urufaya nta mbabazi, babaziza ko ngo batumviye amategeko y’ubuyobozi yababuzaga kwigaragambya, bagashaka guteza akaduruvayo mu mujyi.

Uku kurasa abaturage batitwaje intwaro mu buryo budasanzwe nk’aho ari urugamba rukomeye, byatumye imirambo yuzura aho, maze abasirikare ba Leta bafata umwanzuro wo kujya kubahamba ako kanya birinda ko byamenyekana kuko batinyaga ko MONUSCO yafotora abishwe bikaba byafatwa nk’icyaha cyibasira inyokomuntu cyangwa se icyaha cyo mu ntambara.

Aya mahano akimara kuba, Umuvugizi w’igisirikare muri Kivu ya ruguru, Lieutenant-Colonel Guillaume Njike Kaiko, yatangarije itangazamakuru ko Ingabo z’Igihugu (FARDC na Police) bitwaye neza bya kinyamwuga mu guhangana n’agatsiko k’amabandi kashatse kugwa mu mutego w’umwanzi maze ngo kagateza umutekano muke mu Mujyi wa Goma. Yavuze ko ibintu byose byasubiye ku murongo.

Itangazo ry’inzego za Leta ryemeza urupfu rw’abagera kuri 47 ndetse n’inkomere zigera kuri 56, ndetse ngo habasaga 157 bakaba baratawe muri yombi, imibare itavugwaho rumwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage babyiboneye n’amaso kuko bo bavuga ko hapfuye abasaga 100 ku buryo ngo no kubahamba byabaye nko kujugunya bitewe n’ubwinshi kandi Leta ikaba yarashakaga gusibanganya ibimenyetso ngo ntihagire amahanga amenya ibara bakoze.

Ni kenshi Umutwe wa M23 urwanya Leta ya DR Congo wakunze kwamagana igikorwa cya Leta cyo guha abaturage intwaro ndetse n’indi mitwe yari izisanganywe ikongerwa izindi ku itegeko rya Perezida Tshisekedi, kuko ngo ibi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse ngo ingabo za Leta zikaba zimaze igihe zica abaturage, zifashishije imitwe y’inyeshyamba yahurijwe hamwe mu cyiswe “Wazalendo”.

M23 ivuga ko ari kenshi Leta yagiye yohereza Wazalendo bagatera ibirindiro byayo, yabica Leta igasakuza ivuga ko ari abaturage M23 yishe. Kuri ubu rero ngo igikomeje gutera amakenga akaba ari ukuntu Leta yo izasobanura ukuntu yishe abaturage, ngo ikaba yarishe ihereye ruhande kuko mu bapfuye harimo n’urubyiruko rusanzwe rutigeze runitabira imyigaragambyo yanaguyemo umupolisi kuko ngo hari n’abiciye mu rugo.

Bamwe mu basaga 157 bafashwe bigaragambya mu Mujyi wa Goma.
Lt Col Guillaume agenzura abafashwe mu rubyiruko rwari mu myigaragambyo.

Related posts

Abakoresha WhatsApp, Facebook na Instagram batunguwe no kwisanga zahagaze.

NDAGIJIMANA Flavien

Nigeria: Indege ya gisirikare yahanuwe n’amabandi.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu Bwongereza umwana yavutse kuri DNA z’abantu batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

PARUKU September 1, 2023 at 8:50 PM

Njye na n’ubu simbyumva rwose !! Ni gute abasirikare nk’aba bitwa ko ari indobanure (Commandos) bifata bakarasa abaturage b’inzirakarengane kandi Leta ari yo yabamenyereje kwigaragambya !! Ni ukuri abapfuye ni benshi cyane bashobora no kurenga 200 kuko morgues ziruzuye ndetse intumbi zimwe ziracyari no mu mihanda 🥺😭😭🤭😭

Reply
Aziza September 1, 2023 at 8:52 PM

Genda Congo waragowe !! Ubu se nk’aba baturage bazize iki koko 🙆‍ 😭 bazabazwa nde se koko mwa bantu mwe !!! Iki Gihugu kimeze nk’ikitagira nyiracyo.

Reply

Leave a Comment