Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubutabera Umutekano

Innocent Kayumba wigeze kuyobora gereza ya Rubavu yakatiwe gufungwa imyaka 15.

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rukorera mu karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, rwahanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi mukuru wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwe mu mpfu zitandukanye z’abagororwa bagororerwaga muri iyi gereza yari abereye umuyobozi.

Muri uru rubanza rwabaye ku wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, Urukiko rwahannye kandi bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza kubera kugira uruhare mu kwica bagenzi babo bari bafunganwe.

Uwitwa Emmanuel Byinshi ni we wahawe igihano cyo hejuru kuko yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 anategekwa kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo.

Uretse aba bahamijwe ibyaha, urukiko rwanagize umwere Ephrem Gahungu wasimbuye Innocent Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije.

Ubwo umucamanza yageraga mu rukiko ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30) kuri uyu wa Gatanu, yabanje kwisegura ku bantu benshi bari mu cyumba cy’urukiko, avuga ko urukiko rwatinze kubera imiterere y’uru rubanza, umucamanza atangaza ko Innocent Kayumba ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.

Abandi bahamijwe ibyaha barimo: Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza, bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri umwe.

Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cyo gufungwa imyaka 25, yari afungiye muri gereza ya Rubavu, akaba yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Charles Nkurunziza yakatiwe igifungo cy’imyaka 22, naho Emmanuel Nteziyaremye akatirwa imyaka 20. Bombi bakaba bari basanzwe muri gereza.

Nyuma yuko Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rusanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri gereza ya Rubavu, abari abayobozi ba gereza, Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba na Augustin Uwayezu wari umwungirije, bo bagizwe abere.

Bamwe mu baregeye indishyi, nka Emmanuel Ndagijimana uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abari abayobozi ba gereza, nta zo yahawe n’urukiko. Umucamanza yavuze ko uyu atagaragaje ko ubumuga bwo ku rugero rwa 60% yeretse urukiko bwaba bukomoka ku bikorwa byabereye muri gereza ya Rubavu.

Related posts

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zemewe. Bugesera, Nyanza na Gisagara bakomeje gufungirwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Inama y’abahoze bayoboye muri ADEPR bashinja RGB kubeshya yaburijwemo na Polisi.

NDAGIJIMANA Flavien

Euro2020: France isezerewe na Swiss kuri penaliti

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment