Amizero
Amakuru Imyidagaduro Ubuzima

Urupfu rw’Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly rwashenguye benshi.

Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi nka Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima mu masaha y’ijoro avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo, acyakirwa ahakirirwa indebe ngo akaba yahise ashirwmo umwuka.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira kuvuga ko byaba ari ibihuha, ariko nyuma biza kugaragara ko ari ukuri kuko na bamwe mu muryango we babyemeje n’ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwari rumufite mu nshingano rutaragira icyo rubitangazaho.

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditseko icyateye urupfu rwe kitaramenyekana, gusa ngo we n’abandi bagororwa batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’ibikorano banywereye muri gereza, hanyuma bibagiraho ingaruka ngo bishobokako ari byo yaba yazize.

Abandi babinyoye bo barakize ariko we bikomeza kumugiraho ingaruka ku buryo yakomeje gutaka mu nda, akajyanwa no kwa muganga ataka cyane bikamuviramo kwitaba Imana.

Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, batangaje ko uyu musore wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana. Mukuru we, Uwera Jean Maurice ukorera RBA, yemeje ko murumuna we yapfuye. Ati: “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima”.

Tuyishime Joshua benshi bamenye nka Jay Polly, yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu Gihugu. Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye. Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

Jay Polly yafunzwe bwa mbere muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we ndetse bikanavugwa ko yamukubise akamukura amenyo. Gusa abari bazi neza ibyabo bakaba bavuga ko uyu mugore yifuzaga cyane kugeza n’ubwo ngo mu minsi yashize yigeze kwiyitirira undi mugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Benshi mu bari bazi Jay Polly n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, bemeje ko babuze impano ikomeye kandi ko Jay asize icyuho. Gusa ariko nanone, bakaba bamusabiye ku Mana ngo aruhukire mu mahoro.

Related posts

“Ntabwo naririmbye ‘Uri igisambo’ ngamije kubwira aba Pasitoro bo muri ADEPR bampagaritse”: Umuhanzi Théo Bosebabireba.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yasabye Mogadishu City Club bazahura muri CAF CL gushaka Igihugu cyizewe, bitaba ibyo ntiyitabire umukino.

NDAGIJIMANA Flavien

Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa ryizihije imyaka ijana rimaze, Perezida Xi Jiping aboneraho kwihaniza amahanga

Shyaka Josbert

2 comments

Umutoni September 2, 2021 at 10:14 am

RIP Jay, ni ukuri ntituzakwibagirwa. “Uwo twakundanye mu butoya agatima karacyariho. Umutashye, umuramutse,…”

Reply
Pacifiquepaci September 2, 2021 at 1:42 pm

Jey Poly arambabaje pe!
Aruhukire mu mahoro Imana yirengagize aho yatandukiye akajya ahadakwiye

Reply

Leave a Comment