Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro

WCQ: Amavubi anganyirije mu rugo, akomeza kuba ku mwanya wa nyuma(Amafoto)

Mu mukino wo ku munsi wa 2 w’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda runganyirije mu rugo na Kenya 1 kuri 1, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamorambo

Uyu mukino wo ku munsi wa kabiri w’amatsinda usize Amavubi y’u Rwanda na Harambe stars banganyije igitego 1 kuri 1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibi bitego byombi byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino byatsinzwe na Mickeal Olunga wa Kenya ku munota 11 mu gihe igitego cyo kwishyura cy’amavubi cyinjijwe na Rwatubyaye Abdoul ku munota wa 22.

Kuri uyu wa mbere Uganda irakira Mali, umukino uzabera ku kibuga cya St Marry’s Kitende.

Mu mukino y’umunsi wa mbere w’amatsinda, i Agadir ho muri Morocco u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego kimwe ku busa mu gihe Kenya yari yaguye miswi Uganda ubusa ku busa, umukino wari wabereye mu gihugu cya Kenya.

Muri iri tsinda Mali imaze gukina umukino umwe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 3 igakurikirwa na Kenya ifite amanota 2 mu mikino 2 imaze gukina, Uganda iri kumwanya wa 3 n’inota rimwe mu mukino umwe imaze gukina mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.  

Related posts

Menya byinshi ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr bakunze kwita ‘Irayidi ntoya’.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwibuka29: Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abashaka guhitiramo abanyarwanda uko babaho[Video].

NDAGIJIMANA Flavien

Filos Production Ltd yongeye guha amahirwe abaririmbyi bifuza gukora indirimbo z’amashusho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment