Nyuma y’imirwano ikaze yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, M23 yigambye ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Kichanga wafatwaga nk’icyicaro cya FARDC muri aka gace.
Nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye rwiriwe rwumvikana umunsi wose, ubu amakuru atangwa n’abaturage bari hafi aho aremeza ko Kitchanga igenzurwa na M23, nyuma y’imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023.
Aba baturage bavugako muri iyi mirwano, ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya bo muri Wagner bagerageje uko bashoboye kurinda Umujyi ariko bikarangira Intare za Sarambwe zibakubise inshuro bakayabangira ingata.
Biravugwa ko kandi M23 ikomeje kwigarurira utundi duce turimo na Burungu bivugwako ariho hari ibirindiro bikuru bya Gen. Bde Nzabanita Lucien Karume wa FDLR.
Imirwano yo kuri uyu wa Kabiri yari ikaze cyane kuko Ingabo za Leta ya DR Congo ziyambaje n’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 kugirango zirebe ko zatsimbura M23 ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
