Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, Missiles z’ubwirinzi bwo mu kirere z’u Rwanda zarashe indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, gusa n’ubwo yafashwe n’umuriro yabashije kugera ku Kibuga cy’indege cya Goma, ikorerwa ubutabazi bwihutirwa.
Iyi ndege ya Sukhoi-25 ya FARDC, yinjiye mu kirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu, mu gice cyo ku Kiyaga cya Kivu, ikaba yinjiye nyuma y’uko indege ebyiri zimeze nkayo zari zahoze zigurukira i Goma zerekeza mu bice bya Masisi biri kuberamo imirwano ariko mu kugaruka ikagaruka ari imwe kandi zagiye ari ebyiri.
Ubwo iyi yo yari igarutse, yavogereye ikirere cy’u Rwanda, maze umuriro wakanze abatari bacye bari mu Mujyi wa Rubavu wihutira kuyisanganira itarinjira ngo igere kure, niko kuyikubita ku ruhande rw’iburyo, ifatwa n’umuriro ariko ibasha gukomeza igera ku Kibuga cy’indege cya Goma ari naho abashinzwe kuzimya inkongi bayizimirije.
Umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW uri mu Mujyi wa Rubavu uhana imbibi na Goma, yabonye indege za Sukhoi-25 za FARDC ziguruka mu bihe bitandukanye, akenshi zikaba zagendaga ari ebyiri zishoreranye. Gusa iyi yarashwe yagarutse ari imwe, ubwo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda hejuru y’ikiyaga cya Kivu, ikaba yaje ikurikiye iya gisivile yari imaze kugwa i Goma. Amakuru atemejwe n’uruhande urwo arirwo rwose akaba avuga ko Sukhoi-25 ya kabiri yaba nayo yahanuwe na M23 mu bice bya Masisi.
Amakuru yiswe ko yatangajwe n’Umutwe wa M23, avuga ko “Indege ya Sukhoi-25 ya kabiri na yo ntiyabashije gusubira i Goma. Yahanuriwe mu Bwiza n’Intare za Sarambwe (Special Forces/M23) noneho bwo ntabwo ari u Rwanda”.
Guverinoma y’u Rwanda yasohoye Itangazo rigira riti: “Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu (05:03 PM), indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuri ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba DR Congo guhagarika ubushotoranyi nk’ubu ikomeje gukora.”





