Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azabubakira Kaminuza i Ngoma bitarenze amezi atatu.

Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu karere ka Ngoma ko nibamugirira icyizere akaba Perezida azahita ububakira Kaminuza mu mezi atatu gusa maze ngo mu kwa cyenda abana babo nabo ubwabo bagatangira kuyigamo.

Ibi yabitangaje ubwo Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ryakomezaga ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza ku munsi wa gatatu ndetse n’abakandida-Depite 50 mu karere ka Ngoma.

Umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda, akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza yaganiriye n’abarwanashyaka be abasaba kumuhundagazaho amajwi ndetse anabizeza kububakira Kaminuza mu gihe gito gishoboka kuko ngo n’iyo bigeze kugira yafunze imiryango.

Dr Frank Habineza ati: “Nimutugirira icyizere mukadutora, mbasezeranyije ko mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona Kaminuza kandi izazamura ubukungu bw’Akarere kuko abarimu, abanyeshuri n’abandi bose bazakenera kubaho kandi bizateza imbere abaturage muri aka karere ka Ngoma n’utundi tuhakikije”.

Yakomeje agaragaza ko atumva uburyo nta Kaminuza iri muri ako karere kandi gafite abahanga batari bake. Ati: “Hano ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga Kaminuza. Birababaje kuba umuntu azamuka akajya za Nyagatare kandi asize umujyi mwiza nka Ngoma nawo ukeneye gutera imbere”.

Abarwanashyaka ba Green Party babwiye abaturage b’i Ngoma ko Umukandida Dr Frank Habineza afite ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi buri wese yakwifuza kandi akaba igisubizo, urumuri n’icyizere.

Uretse mu karere ka Ngoma, Dr Frank Habineza yakomereje mu karere ka Kayonza twombi two mu ntara y’Iburasirazuba aho yagaragarije abaturage ko byinshi mu byo bari bagaragarije abaturage ubwo yiyamamazaga mu 2017 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu na 2018 ku mwanya w’Umudepite byakozwe.

Yavuze ko hazashyirwaho gahunda ihamye yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku buryo abaturarwanda babasha kwihaza mu biribwa umuturage akabasha gufata ifunguro gatatu ku munsi. Ku birebana n’ubuvuzi, Dr Frank Habineza yagararije aba baturage ko bazakora ibishoboka byose ku buryo umuturage abasha kugura umuti yifuza muri farumasi akoresheje mituweri.

Yagize ati: “Tuzashyira amafaranga mu kigega cya Leta cya mituweri, ku buryo buri muturage wese azashobora kwivuza no kugura umuti aho ari ho hose akoresheje ubwisungane mu kwivuze ‘Mutuelle de Santé’”.

Dr Frank Habineza kandi yijeje abakora mu nzego z’ubuvuzi (abaforomo, ababyaza, abaganga n’abandi) ko natorwa akaba Perezida wa Repubulika azongera umushahara wabo ku buryo bazajya bakora akazi ku buvuzi bishimye.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Ntezimana Jean Claude, yabwiye abaturage bo mu karere ka Kayonza ko gutora ishyaka ryabo nta kwicuza kuzabaho abizeza no kubaka ibikorwaremezo birimo amazi meza.

Ati: “Mugatora Green Party, mumenye neza ko tutazicara ngo dutuze duterere agati mu ryinyo tudakemuye ibibazo by’amazi muri kano gace. Tuzatanga amazi meza kandi ahagije. Turabizi ko mufite ibiyaga, biroroshye cyane kugira ngo habeho uburyo bwo kuhira. Tuzashyiraho guhinga tutagendeye ku kirere aho hazabaho guhinga hashingiwe ku buryo bw’iterambere abantu bahinge ibihe byose”.

Yashimangiye ko mu bikorwa by’ubukungu bateganya gukora harimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro ‘TVA/VAT’ ukava kuri 18% ukagezwa kuri 14%, ashimangira ko ashingiye ku byo bari bijeje abaturage kandi bikaba byaragezweho birimo kugabanya umusoro ku butaka ibintu byari umutwaro uremereye ku baturage n’ibyo babizeza bizagerwaho nta shiti nibaramuka babahundagajeho amajwi.

Dr Frank Habineza yemereye abaturage b’i Kibungo ko nibamutora azagarura Kaminuza yabo yafunze imiryango.
Abarwanashyaka ba Green Party bari babukereye n’ibirango by’Ishyaka bamamaza umukandida wabo.
Dr Frank Habineza yari ashagawe n’abaturage benshi mu ntara y’Iburasirazuba

Related posts

Rubavu: Ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi kibangamiye abawutuye.

NDAGIJIMANA Flavien

ACP Muhisoni uherutse guhabwa ubuyobozi muri RCS yahawe ipeti rya DCG.

NDAGIJIMANA Flavien

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment