Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News

Perezida Paul Kagame na Madame bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera mu mujyi wa Kigali, baranazunamira mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa zakoreye igihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ku munsi wizihizwaho Intwari z’u Rwanda aho witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo Perezida wa Sena, Kalinda François-Xavier, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Makantaganzwa Domitille, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude n’abandi barandukanye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari, bakurikirwa n’uhagarariye abadipolomate bari mu Rwanda, Charity Munyeruke. Nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, bafashe umunota wo kwibuka Intwari z’Igihugu.

Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo Intwari zitakiriho zirimo umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruherutse gutangaza ko hari abantu barenga 30 bakiriho bari gukorwaho ubushakashatsi ngo bazemezwe nk’Intwari z’Igihugu cyangwa bahabwe imidali n’impeta.

Related posts

Ibyishimo bya Jackson nyuma yo kuzuza Miliyoni y’abanyamuryango kuri RedBlue JD.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yahuye na Cardinal Ambongo unenga cyane imitegekere ya DR Congo.

N. FLAVIEN

Abanyeshuri basaga ibihumbi 229 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777