Amizero
Amakuru ITEGANYAGIHE Ubuzima

Nyiragongo yongeye gutera abantu ubwoba bikanga ko igiye kongera kuruka.

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye gusakaza ivumbi mu kirere, bituma abagituriye bikanga ko cyaba kigiye kongera kubagerera mu kebo cyabagereyemo muri Gicurasi uyu mwaka. Gusa ihumure ryaje guturuka mu Kigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga, Observatoire Volcanologue de Goma (OVG), gitangaza ko iryo vumbi ntacyo ritwaye kuko ntaho rihuriye no kongera kuruka kw’iki kirunga cyahahamuye abatari bacye.

Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, hari kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021. Icyo gihe cyarutse kugeza muri iryo joro, maze iminsi yakurikiyeho iba iy’imitingito idakuraho yaje gukurikirwa n’ivumbi ryinshi ryarimo utubuye duto. Icyo gihe impuguke zemeje ko kuba iryo vumbi ryazamutse, ari ikimenyetso ko Nyiragongo yamaze kuruka. Kuba iri vumbi rimeze nk’isima cyangwa se ivu ryongeye kuboneka mu kirere cyegereye Nyiragongo kuri uyu wa Gatandatu ndetse no kuri iki Cyumweru, rikaba ryanagaragaye mu duce tw’Umujyi wa Goma n’igice cya Rubavu cyegereye iki kirunga, byongeye gutera benshi gutekereza ku byari bitangiye kubasibangana mu bwonko.

Mu itangazo ryasohowe na OVG, ryasinyweho n’umuyobozi wayo Prof Muhindo Syavulisembo Adalbert, rivuga ko iryo vumbi ntaho rihuriye no kuba icyo kirunga cyaba kigiye kongera kuruka, ahubwo ko byaturutse ku iriduka ry’igice kimwe kiri ku gasongero k’icyo kirunga, ngo cyaridutse kikikubita mu mwobo wasigaye wasamye nyuma yo kuruka, maze ngo ubwo butaka bumeze nk’ivu bugatumuka mu kirere cyose cyegereye Nyiragongo.

OVG yasabye abaturage gutuza ariko bakitwararika isuku. “Abaturage barasabwa kugira isuku mu buryo bwisumbuye, bapfundikira neza ibyo kurya n’ibikoresho byo ku meza, bakirinda kandi kunywa amazi adasukuye ndetse n’ay’imvura mu gihe yaba iguye n’ubwo ari mu Mpeshyi’’.

Mu duce twa Rubavu na Goma, hamaze iminsi micye humvikana imitingito ariko idakanganye. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine Peteroli na Gaz kikaba cyaremeje ko hari umutingito wabereye mu Kiyaga cya Kivu ariko wari ku gipimo kidakanganye ukaba warumvikanye inshuro ebyiri. Kuri iki cyumweru naho hakaba humvikanye undi ariko nawo udakanganye ku buryo wakura abaturage umutima. N’ubwo umunyarwanda yavuze ngo ‘iyagukanze ntiba inturo’, abatuye Rubavu na Goma basa n’abamaze kwiyakira ku kijyanye n’imitingito ku buryo hari abasigaye bawumva bakawufata nka baringa.

Iki kirunga kiri hejuru y’Umujyi wa Goma/Photo Internet.

Related posts

Perezida Paul Kagame yitabiriye isozwa rya BAL, Zamalek yegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere (Amafoto)

Christian Hakorimana

RURA iraburira abazamura ibiciro bya Gaz kurya bari menge.

NDAGIJIMANA Flavien

Jerome Boateng yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice

Christian Hakorimana

Leave a Comment