Amizero
Amakuru Uburezi Ubuzima

Ngoma: Bapfuye inkumi maze umunyeshuri umwe ahonda mugenzi we inyundo mu mutwe.

Mu gihe abanyeshuri basoza ibyiciro byombi by’ayisumbuye bahugiye mu bizamini bya Leta, hari babiri bari kubikorera ku Ishuri rya Kabare bo basa n’abajyamwe na tubiri, kuko hejuru y’ibizamini bagereyseho gushyamirana bapfa inkumi, umwe akaba yadukiriye mugenzi we akamuhonda inyundo mu mutwe ariko ku bw’amahirwe agakomereka ntapfe.

Amakuru yageze kuri Amizero.rw avuga ko ibibazo hagati y’aba basore babiri byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga, bitangira bashotorana bapfa umukobwa wiga kuri GS Nyamugari, ariko uri gukorera ibizamini bya Leta kuri GS Kabare iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bivugwa ko buri umwe muri bo yemezaga ko ari umusheri (Cherie) we.

Ngo ubundi byatangiye bari mu gikorwa cyo gusubira mu masomo (étude), ntibyarangira ngo baryama ubona harimo akantu. Bigeze mu ijoro, uwitwa Albert yavuye muri dortoir yari aryamyemo ajya gukubita uwitwa Eric mu yindi dortoir, aho yagiye yitwaje inyundo ikozwe mu giti. Ubwo ngo yageraga muri iyi dortoir (inzu abanyeshuri bararamo), yadukiriye mugenzi we akubita umutwe ku gice cy’inyuma, ku bw’amahirwe abandi banyeshuri batabara ataramukomeretsa cyane.

Ibi byatumye inzego zitandukanye muri iki kigo, uhereye kuri animateur, umuyobozi w’ikigo, ushinzwe Uburezi ku Murenge, ushinzwe Uburezi ku Karere ndetse n’Intuma ya NESA, baterana kuri iki cyumweru ngo bashake imvano y’iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Kirenga Providence, yabwiye Igihe ko aya makuru ari impamo ariko ko uwakomerekejwe ari ibintu bidakanganye.

Yagize ati: “Nibyo, ni abana babiri b’abahungu bari mu gusubiramo amasomo muri weekend. Barashwanye hanyuma baratongana, bigeraho umwe yubikira undi aramukubita abandi baramufata. Bigaragara ko ari imyitwarire mibi, kugera aho umwe akomerekeje mugenzi we”.

Yakomeje agira ati: “Twashatse nyirabayazana, dutumiza umubyeyi we dufata icyemezo cy’uko uwo mwana ahabwa umubyeyi we kugira ngo amucyure hanyuma azajye aza gukora ibizamini aturutse mu rugo cyane ko batuye hafi”.

Uyu muyobozi yemeje iby’amakuru y’uko bapfuye umukobwa bombi bakunda, asaba ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bw’abana babo.

Hirya no hino mu mashuri hamaze iminsi hagaragara imyitwarire idahwitse ku banyeshuri. Hari abagaragaye bahohoteye bagenzi babo, bikaba ariko hari n’aho byagaragaye abanyeshuri bahohotera abarimu babo nko ku kigo cya Rega Catholique muri Nyabihu aho mwarimu yakubiswe ibuye mu mpanga, muri Rutsiro aho umunyeshuri yahutaje mwarimu wari hafi kubyara akikubita hasi.

Benshi mu bakurikiranira hafi uburezi bw’u Rwanda, bemeza ko iyi myitwarire y’abanyeshuri idahwitse yaba iterwa n’uburenganzira burenze ubukenewe (will freedom) bahawe, bakaba bumvako nta muntu wabakoraho, yaba umubyeyi, umwarimu ndetse na bagenzi babo ubwabo.

Ibizamini bya leta bisoza ibyiciro byombi by’ayisumbuye (O’&A Levels), byatangiye ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, bikazasozwa tariki 30 Nyakanga 2021.

Related posts

Perezida Kagame yasabye komite ya CAF kwita ku nyungu z’abo bakorera

Christian Hakorimana

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Afghanistan: Abatalibani bashyizeho leta y’inzibacyuho

Christian Hakorimana

4 comments

Pascal July 25, 2021 at 9:28 pm

Ngaho nimwigishe da 🤷‍ Nonese koko nk’uyu ubu bamworoyemo iki ko badafunga umusega nako umwicanyi ?
Leta nayo isigaye iregeza igakabya rwose !!! Barangiza ngo Uburezi bufite ireme

Reply
Kanyamibwa July 26, 2021 at 1:45 pm

Ariko ibihano byo muri iki kinyejana mu mashuri mu Rwanda bimeze bite koko? Ubu iki ni igihano koko ku muntu wagerageje kwica mugenzi we n’ubwo Imana yakinze ukuboko ntapfe !?

Muribuka mu myaka ya za 1985… ibintu abanyeshuri bo mu wa 7-8 bakoraga barigize amasarigoma, mwabonye icyo byatanze muri za 1991-2-3 mu mashyaka birirwa muri za meeting. Nonese bigeze mu 1994 sibo baduhekuye. Niba hari umuntu wibuka bariya banyeshyri uburyo birirwaga bakubita abarimu, bakubita na bagenzi babo, bataha bakangiza imyaka y’abaturage aho bacaga hoseee!!! Icyaje kubivamo nakivuze haruguru, muzi ibyo uru rubyiruko rwakoze muri iriya myaka kuko mbere rutatojwe kumenya ikibi!!!😱 Mwabonye ko umubare munini w’Urubyiruko ariwo wijanditse muri Genocide yakorewe Abatutsi ???!!!
None ko mbona twenda kongera kwerekeza ahabi Rwanda we!?? Ubu koko ibi bihano bisigaye bihabwa abana ni bwoko ki? Uyu mwana ntafite imyaka imujyana imbere y’inkiko koko??? Ubu se azatinya kwica undi muri buriya buryo???
Mana dutabare🙏🙏🙏

Reply
Makombe Obed July 26, 2021 at 1:49 pm

Njye mbona uburenganzira buhabwa agaciro mu Rwanda ari “Right to education” ku mwana gusa naho ibindi ntubibabaze. Niba umwana agambira kwica mugenzi we akanagerageza kubishyira mu bikorwa ahubwo akaba ariwe uhumurizwa ngo adakora ikizamini yahungabanye uwakubiswe inyundo uburenganzira bwe ubwo ni ubuhe? Ubwo se nibahurira mu kazi bazatanga umusaruro koko? Meddy yararirimbye ngo “Bitangira buhoro bikagera kure” Nzaba ndeba Ireme ry’uburezi bahora bavuga ko bari guteza imbere”.

Reply
Protais July 26, 2021 at 1:50 pm

Harya ubundi uriya musore yatojwe nande iriya ngeso yo gucura intwaro zo kwica? Ugirango se buriya icyo yaragambiriye si ukwica? Yarabikoze rwose🤔nimba barashishoje ntaho yabahishe uwo ariwe. Guhana bigaruke ejo tutabaho amabura RWANDA kandi turufite.

Reply

Leave a Comment