Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi Ubuzima

Ikibazo cy’abarimu badatangirwa imisanzu muri RSSB kigiye gukurikiranwa kandi gikemurwe.

Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kumvikana amajwi y’abarimu bavuga ko badatangirwa imisanzu y’ubwizigame muri RSSB kugirango bazabone uko bakomeza ubuzima bageze mu zabukuru cyangwa Pension mu ndimi z’amahanga.

Ubwo yasuraga abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, igikorwa kiri kubera mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yagejejweho iki kibazo.

Umwarimu witwa Ndayizigiye Jean Paul wo mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba yavuzeko batumva ukuntu umuntu ashobora gutangirwa imyaka rukana, wagera hagati ugasanga basimbutsemo imyaka nk’ibiri cyangwa itatu. Ati: “Iyo tugiye kureba kuri RSSB dusanga hari imyaka batadutangiye imisanzu twabaza bakatubwirako tujya ku Karere, twagera ku Karere bakaduterera nabi cyane batwereka ko tudakwiye kubibaza. Rwose mudukemurire iki kibazo kuko atari icyanjye gusa ahubwo na bagenzi banjye bakintumye”.

Mu gusubiza iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yavuze ko ibi bidakwiye kuko ngo ari uburenganzira bw’umukozi gutangirwa imisanzu ibizwi nko guteganyirizwa.

Yagize ati: “Mbere ya byose abatanga service bakwiye kumvako ari inshingano zabo kwakira neza buri wese uje ubagana bakumva ikibazo cye kandi bakamufasha kugikemura. By’umwihariko mwarimu rero, ntakwiye gusiragizwa noneho hejuru y’ikibazo nk’iki. Ngiye kuganiriza ababishinzwe ku buryo babikemura mu buryo bwihuse”.

Iki gisubizo cyanyuze abarimu bari bahagarariye bagenzi babo, bavuga ko ibyo babwiwe na Minisitiri Twagirayezu bibaremye agatima kandi bizera neza ko bigiye gukemuka kuko ngo n’ubusanzwe guteganyirizwa biri mu nshingano z’umukoresha aho aba agomba gutanga umushahara, umusoro ku mushahara ndetse agatanga n’imisanzu irimo iy’ubuvuzi, ubwiteganyirize bw’izabukuru n’ibindi.

Mu Rwanda habarirwa abarimu bagera ku bihumbi ijana (100,000) barimo abakorera ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bagera ku 68.207, abafite A1 bagera ku 12.214 n’abafite impamyabumenyi za A0 bagera ku 17.547, bose batangirwa imisanzu buri kwezi kugirango babashe kwivuza ndetse bazakomeze kubona amafaranga runaka buri kwezi ubwo bazaba bageze mu zabukuru, ibizwi nka Pansiyo.

Itegeko rigena ibya Pansiyo ryagiyeho bwa mbere mu Rwanda mu 1974. Guhera icyo gihe pansiyo itangwa yazamuwe mu 1981, mu 1996, mu 2002 no mu 2018. Itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 16 Mata 2018, ni ryo risobanura imiterere y’inyongera ya pansiyo n’ibindi bijyana na yo mu mpinduka ziheruka mu 2018.

Ingingo ya 9 ivuga ku ikusanywa ry’umusanzu, aho umukoresha ari we ushinzwe gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane umukoresha atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe cy’ihemba. Umukozi ntashobora kwanga ko bafata umugabane uteganywa n’iri tegeko ku mushahara we. Umukoresha na we ntashobora gufata ku mushahara w’umukozi amafaranga atafashe mu ihemba ryarangiye. Umusanzu w’umukoresha awutanga ku giti cye. Amasezerano anyuranyije n’ibivugwa muri iyi ngingo nta gaciro afite. Iyo umukozi afite abakoresha babiri (2) cyangwa benshi, buri mukoresha agomba gukusanya umusanzu akurikije umushahara umukozi agenewe.

Ingingo ya 10 y’iri tegeko ivuga ku imenyekanisha ry’umusanzu. Imenyekanisha ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe rikorwa buri kwezi. Umukoresha ashyikiriza ikigo cya Leta gifite ubwiteganyirize bwa pansiyo mu nshingano zacyo urutonde rw’abakozi n’imishahara yabo bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi gukurikira ugutangirwa umusanzu.

Ingingo ya 11 yo ivuga ku itangwa ry’umusanzu. Itangwa ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo rikorwa buri kwezi. Umukoresha ashyikiriza ikigo cya Leta gifite ubwiteganyirize bwa pansiyo mu nshingano zacyo imisanzu yakusanyije bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi gukurikira uko yatangiye imisanzu. Ikigo cya Leta gifite ubwiteganyirize bwa pansiyo mu nshingano zacyo, gishobora kwifashisha ikindi kigo cya Leta mu gushyira mu bikorwa inshingano yacyo yo kwakira umusanzu. Umukoresha udatanze uwo musanzu, agomba kwishyura ibirarane n’ibihano bifitanye isano atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi. Inshingano yo kwishyura umusanzu ntisaza.

Abarimu bagejeje ibibazo bitandukanye kuri Gaspard Twagirayezu.
Abahagarariye abakosozi baganira n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC.

Related posts

Guhagarika imirwano kwa M23 bivuze gutsindwa urugamba cyangwa ni amayeri ?

NDAGIJIMANA Flavien

Inzobere mu by’ubutaka ziri kwigishwa ikoranabuhanga mu kurwanya no gukumira inkangu.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahigiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Muhayimana Cyprien August 11, 2022 at 7:05 AM

Icyo kibazo ntigikomeye cyane nikivugutirwe umuti kuko nubundi Format udekarariramo Pension ninayo unyuramo udekarara RAMA na TPR

Reply

Leave a Comment