Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Nyabihu: Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza bemezako iyi Chorale yababereye umuryango bityo ko nabo bahora baharanira icyayiteza imbere [AMAFOTO].

Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Itorero rya Gasiza , Ururembo rwa Rubavu, bavuga ko iyi Korali yababereye umuryango, bityo ko nabo batazatezuka ku gukora igishoboka cyose ngo barusheho kuyiteza imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, bemezako mu by’ukuri baje muri Korali bumvako ari ugusenga no kuririmba gusa, ariko ngo bamaze kugeramo basanze ari umuryango kandi mwiza ku buryo ngo uyu munsi bumva nta cyabarutira kwibera muri Korali Jehovanis. 

Uwimpuhwe Fanny ni umuririmbyi wa Chorale Jehovanis, akaba n’umwe mu bakiri bato bayiririmbamo. Avuga ko kuba muri iyi Korali bibarinda byinshi kandi bibi ndetse ngo bakaba bahigira byinshi. Ati: “Rwose nka twe bato, iyi Korali yadufashije byinshi kuko iturinda kwandagara cyangwa se kwiroha mu bidafite umumaro biri hanze aha ku rubyiruko rufite imyaka nk’iyacu. Ku bw’iyo mpamvu rero natwe twahisemo kwitanga tutizigamye ku buryo dukora igishoboka cyose ngo Korali yacu irusheho gutera imbere”.

Ibi kandi bishimangirwa na Nyirakaboneka Esther, umuririmbyi umaze igihe kinini muri iyi Korali. Mu mvugo ituje, yemezako ntako bisa kubona umubyeyi uririmbira Imana. Ati: “Iyi Korali twayigezemo tukiri bato ariko yaradufashije muri byinshi ku buryo uyu munsi abo turi bo tubikesha kuba twarayibyirukiyemo. Uzi kubona umubyeyi unana nkatwe yandaaye anze aha!!! Muzarebe muzababona bensi badasobotse kandi bakabaye batanga urugero rwiza. Twe rero turashima Imana yaduhaye agakiza ndetse ikaduha na Jehovanis tukaba dutenamaye”.

Imwe mu ndirimbo Korali Jehovanis imaze gukora.

Umutoza wa Korali Jehovanis ni Dufashijwenimana Innocent. Avuga ku kijyanye n’imiririmbire, yavuze ko Imana ibafasha umunsi ku munsi bakaba ari intambwe bamaze utera. Ati: “Aho tugeze ni ukubera Imana. Yagiye itwagura, mu bushobozi bwacu tukishakamo ibisubizo ku buryo tugenda dufashanya yaba mu majwi n’ibindi bijyanye n’uyu murimo. Uku guhuza ni ko gutuma tugera ku musaruro mwiza dufite muri iyi minsi tukaba dufite n’ibiangano turi gutunganya muri Studio”.

Bwana Nyabanika Eustache uyobora Korali Jehovanis, we avuga ko kuri we ari ubudasa kuko ngo yabaye umwana muri yo, ayikuriramo iramurera, iramushyingira, ngo igihe kigeze babona ko akwiye kubayobora maze ngo niko kumutorera kuba umuyobozi wabo. Ati: “Njye ni umwihariko kuko buriya nabyirukiye muri Jehovanis, baranshyingira ndetse na madame turaririmbana, urumvako ntako bisa”.

Yakomoje ku bikorwa by’iterambere, avuga ko muri iyi minsi baticaye nubwo ngo satani yashatse kwitambika akaba yagira abo aca intege yuririye ku cyorezo, avuga ko barahiriye gukorera Imana mu bihe bisanzwe n’ibidasanzwe, mu byiza no mu bibi, bityo rero ngo kuri ubu bakaba bahatana bashaka kwinjira mu iterambere ryisumbuye ririmo gukora umuzingo w’amajwi n’amashusho (Album audio visuel) ndetse bakongera n’ibyuma bya muzika kugirango babashe kuvuga ubutumwa nta nkomyi.

Korali Jehovanis ni Korali imaze gutera imbere mu miririmbire n’imicurangire, nubwo aho ibarizwa hashobora kubonwa na bamwe nk’imboamizi yo kugera ku iterambere gusa ngo Imana ahabahera umugisha kandi ngo impano zikenewe bakazibona batiriwe bajya kuzishakisha nkuko hari abo bibaho. Magingo aya, bamaze kuba abaririmbyi basaga 70 n’abaterankunga bari hirya no hino ku Isi barajwe ishinga no kubona Korali yabo itera imbere birushijeho, nabo bakaba barahigiyeko batazasigara mu bikorwa ibyo ari byo byose by’iterambere rya Korali Jehovanis yo mu Gasiza ka Nyabihu ahahoze hitwa mu Bushiru, ku muhanda wa kaburimbo Mukamira Ngororero Muhanga.

AMAFOTO:

Nikuze Jeane d’Arc, umwe mu ba mama bamaze iminsi muri Korali nawe yemezako Korali ibafatiye runini/Photo Amizero.
Nyabanika Eustache, umuyobozi wa Chorale Jehovanis /Photo Amizero.
Uwimpuhwe Fanny, umuririmbyi wa Korali/Photo Amizero.
Nyirakaboneka Esther, umwe mu bamaze igihe muri iyi Korali/Photo Amizero.
Dufashijwenimana Innocent/Dirigeant wa Korali/Photo Amizero.
Umwe mu bacuranzi ba Korali Jehovanis acuranga gitari (Guitar) solo/Photo Amizero.

Related posts

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barezwe n’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Christian Hakorimana

Nyamasheke: Mwarimukazi wamugaye amaguru arasaba ubufasha bwo kwivuza kugirango akomeze kwigisha abana.

NDAGIJIMANA Flavien

Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo mu bihugu bitandatu

Shyaka Josbert

2 comments

Patrice Mugabo December 24, 2021 at 6:36 am

Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo izibuke ibi byose kandi izabagororera ubugingo buhoraho !!!
Gusa biratunezeza iyo tubona amakuru y’amakorali nk’aya atari mu Mijyi ariko ugasanga akora ibikorwa bifatika !!!
Mukomereze aho bantu b’Imana

Reply
Alphonse December 24, 2021 at 7:51 am

Tunejejwe n’aho iyi chorale imaze kugera,kdi Flavien Imana Iguhe umugisha kubwo kwitangira kwamamaza umurimo w’Imana

Reply

Leave a Comment