Amizero
Ahabanza Amakuru Umutekano

Abasirikare 302 kabuhariwe bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, abasirikare 302 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze agenewe abasirikare bo mu mutwe w’ingabo udasanzwe (Special Forces Unit).

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa kane yari amaze amezi 11 abera mu Kigo cy’amahugurwa y’ibanze ya gisirikare kiri i Nasho ahazwi nka ‘La Rwandaise’ mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri abo basirikare bashya basoje amasomo, harimo abofisiye bato 18 bafite ipeti rya Lieutenant n’abasirikare bato 284 b’ipeti rya Kaporali, bose bakaba barimo ab’igitsinagore 12 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Iri tsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga bukomeye mu buryo butandukanye bwo gukora ibikorwa byihariye, kwambuka imigezi n’amazi, inyigisho za gisirikare zo kwiga imiterere y’ahantu, ubwubatsi bw’imirwano, ibikorwa byo mu kirere, kurasa ndetse no gukoresha amaboko mu buhanga bwo kurwana.

Umuhango wo gusoza aya masomo kuri aba basirikare bashya binjiye mutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga waje ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Lt Gen Mubarakh Muganga/Photo Internet.

Mu butumwa yatanze, Lt Gen Muganga yashimye abasirikare basoje amasomo ku bw’intambwe bateye, ukwiyemeza bagaragaje ndetse n’ikinyabupfura cyabaranze. Yanashimye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cya Gisirikare cya Nasho ku mbaraga zidasanzwe bashyize mu gutoza abasirikare ku rwego rukenewe mu ngabo za RDF.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bwihariye bungukiye muri iyo myitozo barinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo, ari na ko bahora biteguye, barangwa n’ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru, bimakaza ubunyamwuga n’indangagaciro bya RDFnk’umurage basigiwe n’abababanjirije.

Umusirikare wahize abandi mu gihe cy’amasomo ni Lt Robert Mugabe wavuze ko intsinzi ye mu gihe cyo gukora imyitozo yashingiye ku kudatezuka mu gukorana n’abandi, aboneraho no gushimangira ko ubumenyi yungutse azabukoresha mu kuzuza neza inshingano za gisirikare zose azahabwa muri uyu mwuga.

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zihabwa amahugurwa anyuranye azifasha kongera ubumenyi buzisunikira kuba abasirikare bakomeye kandi bakora kinyamwuga. Ibi bigatuma izi ngabo ziba zimwe mu zigirirwa icyizere kurusha izindi ku Mugabane wa Africa kuko kuri ubu zitabazwa henshi rukomeye.

Uretse kuba Ingabo z’u Rwanda RDF zirinda ubusugire bw’Igihugu, ziri no mu bindi Bihugu nka Sudani y’Epfo, Central Africa, Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado n’ahandi zagiye ziyambazwa byanananiranye zikahagarura ituze mu maguru mashya.

Bahuguwe no kurwana n’umwanzi ahantu hagoye nko mu mashyamba no mu mazi/Photo RBA.
Uretse kurwanisha intwaro, bihuguye no ku kurwana nta ntwaro/Photo RBA.
Bicaye bafata amasomo y’ukuntu urugamba rugenda/Photo RBA.

Related posts

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ari mu ruzinduko mu Rwanda [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Kwiyamamaza kwa Perezida Tshisekedi muri Goma kwatanze agahenge hagati ya FARDC na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yashimiye Ibihugu birimo DR Congo, u Burundi, Afurika y’Epfo na Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment