Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Umushumba Mukuru wa ADEPR yifurije umuryango nyarwanda Noheri nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2022.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yifashishije ikoranabuhanga, yifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022 anabashimira uburyo babanye muri 2021, avuga ko aterwa ishema n’imbaraga mu rugendo rwo gukorera Imana “tunita ku muryango nyarwanda”.

Mu butumwa bwatanzwe na Rev. Ndayizeye Isaïe, Umushumba Mukuru wa ADEPR, yagize ati: “Mu izina ry’Ubuyobozi Bukuru bw’Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda ADEPR, Umuryango mugari wa ADEPR n’umuryango wanjye bwite, dufashe umwanya wo kubashimira uburyo mwabanye natwe muri 2021. Duterwa ishema n’imbaraga ku bwo kubagira mu rugendo rwo gukorera Imana tunita ku muryango Nyarwanda. Tubifurije Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire kandi dukomeje kubasengera kugira ngo Imana izabashoboze kugera ku ntego zanyu muri 2022”.

Ubutumwa bwa ADEPR.

Rev. Ndayizeye Isaïe wari usanzwe ari Umuvugizi w’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda, ADEPR, tariki ya 25 Nzeri uyu mwaka wa 2021 ni we watowe n’Inama nkuru y’Abashumba ngo abe Umushumba Mukuru, aho yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène nk’Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR.

Uretse kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino, uyu Mushumba mukuru akaba akomeje urugendo rw’impinduka muri iri torero ry’Umwuka, ahagomba guhinduka byinshi bigendeye ku byifuzo by’abakristo ndetse no kujyanisha n’igihe maze abakristo baryo bakaba mu Itorero bishimira kandi banajyana na gahunda za Leta n’ubwo ariko ku rundi ruhande hari benshi bakomeje kwinubira izi mpinduka bavuga ko zigamije kubigizayo no kubaheza mu Itorero ryabo.

Mu byihutiwe guhindurwa, harimo na zimwe mu nyito; aho gukoresha “Umuvugizi” (uwari Umuyobozi Mukuru w’Itorero), hakaba hakoreshwa “Umushumba Mukuru wa ADEPR”. Hahinduwe kandi inyito yahabwaga Itorero ryegereye abakristo ryahoze ryitwa “Umudugudu”, kuri ubu ryitwa “Itorero”. Hanahinduwe kandi imiterere n’imbibi by’indembo, Paruwasi n’Amatorero hanakurwaho urwego rw’Akarere rwafatwaga nk’urukora ibisa nk’ibyo ku rwego rurukuriye rw’Ururembo.

Reverend Ndayizeye Isaïe, Umushumba Mukuru wa ADEPR.

Related posts

Muhanga: Umunyeshuri w’imyaka 18 yabyariye mu bwiherero bwa Gare.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Amashirakinyoma ku byavuzwe ko ababyeyi bari kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ishuri.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment