Amizero
Amakuru Hanze Iyobokamana

Nigeria: Umuhanuzi n’umuvugabutumwa TB Joshua yitabye Imana.

Nyuma yo kuvugira amagambo akomeye kuri Televiziyo “Emmanuel TV” ejo ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, Umuhanuzi akaba n’umushumba mu gihugu cya Nigeria TB Joshua yitabye Imana maze benshi bemeza ko Imana yari yabimuhishuriye.

Mu gitabo cya Amosi 3:7 handitswe amagambo agira ati: “Ni ukuri Uwiteka Nyagasani ntacyo akora atabanje guhishurira umugaragu we, abahanuzi umugambi we”.

Ubwo yari mu nama hamwe n’abafatanyabikorwa ba Emmanuel TV, imwe mu ma Television akunze kunyuzwaho ibitangaza byagiye bikorwa na TB Joshua, ejo ku wa gatandatu tariki 5 Kamena 2021, Umuhanuzi TB Joshua yagize ati: “Igihe cya buri kintu, igihe cyo kuza hano gusenga ndetse n’igihe cyo gusubira mu rugo nyuma y’umurimo”.

Nkuko byatangajwe n’itorero rye, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, Imana yajyanye umugaragu wayo Umuhanuzi TB Joshua mu rugo nkuko bikwiye ku bushake bw’Imana. Ibihe bye bya nyuma ku Isi yabikoresheje umurimo w’Imana. Ibi nibyo yavukiye.

Amwe mu mateka ye.

Emitope Balogun Joshua yavutse tariki 12 Kamena 1963. Yamenyekanye nka TB. Joshua, yari umushumba muri Nijeriya, umuvugabutumwa wa televiziyo akaba n’umugiraneza. Yabaye umuyobozi n’uwashinze The Synagogue, Itorero ry’ibihugu byose (SCOAN), megachurch ya gikristo iyobora Televiziyo ya Emmanuel i Lagos.

Uyu kandi yamenyekanye cyane nk’umuhanuzi ukomeye cyane ku isi, kuko yakundaga guhanurira benshi.

Yahawe ibihembo bitandukanye. Yiswe umwe mu bantu 50 bakomeye muri Afurika n’ibinyamakuru Pan-African Magazine Ikinyamakuru The Africa Report and New African Magazine.

Yize mu ishuri ribanza rya Anglican ryitiriwe Mutagatifu Sitefano i Arigidi Akoko, muri Nijeriya, hagati ya 1971 na 1977, ariko ananirwa kurangiza umwaka umwe w’amashuri yisumbuye. Ku ishuri, yari azwi nk’umushumba muto” kubera gukunda Bibiliya.

Nyuma yo gusoza amasomo yakoze imirimo itandukanye, harimo no gutwara imyanda y’inkoko mu bworozi bwazo. Yateguye inyigisho za Bibiliya ku bana b’aho yigaga. Joshua yagerageje kwinjira mu gisirikare cya Nigeria ariko ntibyamukundira.

Uyu muhanuzi, hari benshi bamwibukira ku buhanuzi bwa vuba aha, aho yari yahanuye ko Coronavirus itazakandagira muri Africa ariko bikarangira ihageze ndetse igakwira mu bihugu byose.

Src.: Isezerano

Related posts

COVID 19: Impinduka mu ngamba zo guhashya iki cyorezo

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda: Amashuri n’indi mirimo byongeye gufungwa kubera Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Bimenyimana Jean Damascene June 6, 2021 at 10:59 AM

Niyigendere(RIP)
Yari yaratuburiye umwaka wa vision 2020!?

Reply
Pascal June 6, 2021 at 12:39 PM

RIP TB Joshua mtumishi wa Bwana. Imana wakoreye ikwakire kandi igutuze ahakwiriye

Reply

Leave a Comment