Amizero
Amakuru Politike

Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Nyange yasezeye mu kazi ikitaraganya.

Ahagana saa yine z’ijoro (22h00) kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga 2021 nibwo hamenyekanye amakuru ko bwana Muremangingo Jérôme wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yasezeye ku kazi nk’uko we ubwe yabimenyesheje bagenzi be bari bahuje umurimo, aho yabasezeye avuga ko bazajya bahurira mu bindi bitari aka kazi.

Uyu mugabo wari utaramara igihe kirekire kuri uyu mwanya, bivugwa ko yanditse asezera ku kazi nyuma y’amakosa akomeye yakoze mu kazi, akaba yahisemo gukora ibisa no gutanguranwa kugirango hato ataryozwa ayo makosa.

Amwe mu makosa bivugwa ko yaba atumye agenda ikinyamakuru Amizero.rw cyabashije kumenya, harimo gusinda birenze urugero kugera ubwo atukana adatinya no gutuka abamukuriye. Mu bavugwa, hari umwe mu bagize nyobozi y’Akarere ka Musanze yatutse ibitutsi bikunze gukoreshwa n’abashumba aho avugako we (Gitifu) arambiwe izo ngegera kandi ko atazabyihanganira.

Mu bindi uyu mugabo yaba yikeka, harimo igisa no guhoza ku nkeke umwe mu bagore yari abereye umuyobozi; aho bivugwa ko Gitifu w’Akagari ka Kivugiza muri Nyange yari yaramugize igikange, amuhoza ku nkeke ko azamwirikanisha ndetse ngo akaba yakundaga kumuhamagara uko yiboneye atitaye ku masaha y’akazi ndetse rimwe na rimwe akamuhamagara mu gicuku yirengagije ko ari umugore w’umugabo.

Ibi byose ndetse n’ibindi tugicukumbura, bikaba bikekwa mu byaba byamukomanze umutima akabura amahwemo, agahitamo kwandika asezera kuko hari n’andi makuru avuga ko byose byaba byasembuwe n’ikiganiro kirekire yagiranye na Gitifu Solange kikaza kujya hanze kirimo ayo mabi yose, yamara kubona nta garuriro agahitamo kwigendera zikigendwa kuko ngo “akarenze umunwa karushya ihamagara”.

Twagerageje kuvugisha Gitifu Muremangingo Jérôme ku murongo wa Telefoni, atubwirako yanditse koko, ko ariko ari ku mpamvu ze bwite. Andi makuru twamenye ngo ni uko yaba yanditse avuga ko agiye gukomeza amasomo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, nabo bemeza uku gusezera ku kazi kwa bwana Muremangingo Jérôme wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange , gusa bakaba batagize byinshi batangaza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gutangaza ko batazihanganira abayobozi b’inzego z’ibanze barenga ku mabwiriza, ugasanga aribo bari mu bikorwa bibi birimo ubusinzi cyangwa se gukingira ikibaba ababikora bitwaje indonke cyangwa utundi tuntu tw’ubusabusa.

Related posts

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Amakosa 10 ashobora gukorwa n’abagore agasibanganya umunezero w’abashakanye.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France : Wout Van Aert niwe wegukanye agace ka 11

NDAGIJIMANA Flavien

12 comments

Alias July 4, 2021 at 5:43 AM

Ni uko nyine. Ntituza se tugakora ibizamini. Wasanga yitwaraga kuriya wajya kureba uko yakabonye na byo ntibisobanuke. Uwo byavunnye ntiyikora biriya.

Reply
Rwibutso July 4, 2021 at 8:07 AM

Uyu mu Papa Gitifu wasimbukaga na Stade UBWOROHERANE bamufashe kubera agacupa🙈 Ngaho Reba Gitifu w’Umurenge ujyanwa muri Stade kubera gusinda akica amabwiriza ya coronavirus. Bamuteguzaga inama kubera gusinda ntayibonekemo kuko zamuvagamo inama irangiye.

Reply
Munyazikwiye July 4, 2021 at 8:12 AM

Njye ndamuzi neza cyane. Hari umuyobozi ku Karere waje kuremesha inama ku murenge wa Nyange, ahageze aramubura, DASSO nibo bagiye kureba ko yaba yaraye iwe aho acumbuka hafi y’umurenge, bahageze basanga yuzuye inzoga ari mu ryagaca baramureka abuvamo inama yarangiye. Ubwo koko ibibazo by’abaturage byaba bizavugwa nande koko niba dufite abayobozi nk’aba bakiyobora abaturage !!!

Reply
Omar July 4, 2021 at 8:52 AM

Ngaho ra, aribeshya ariko, amakosa ye naba ibyaha azanakurikiranwa n’amategeko.

Reply
Nzabandoriwacu July 4, 2021 at 8:58 AM

Ariko reka mbaze ,iyo ndebye ibibera iwacu,bintera agahinda. Barinda guha umurenge umuntu w’umusinzi ,ntabazima batanga umurongo Akarere kabona. Nubu batanze ibizamini,ariko urasanga urwishe yanka,rukiyirimo.

Umuyobozi muzima= Umurenge muzima w’abaturage bishimye = Kwesa imihigo 100%

Gusa uwampa ubushobozi Uw’Umurenge n’uw’Akagari bombi bajyane . Bose si shyashya !!!

Ninde witwa Gitifu se ugira week-end ? Yarangiza akarata kwiga !

Reply
M A July 4, 2021 at 9:27 AM

Ndumva yari akaje na audio irabigaragaza

Reply
Nshimiyimana Callixte July 4, 2021 at 10:15 AM

Inzoga zihishura ishusho ikwihishemo ukagaragara . Inzoga ni akagabo kuko zituma utinyuka ukigaragaza 100%

Reply
Nsanzineza Laurent July 4, 2021 at 10:54 AM

Uyu mugabo yari yaratinze ahubwo! Buriya akiba gitifu ndetse akiri n’ingaragu yatangiriye mu Murenge wa SHINGIRO babona kumwimurira muri Nyange. Ndamwibuka akiri muri Shingiro yari afite umu CEDO yifunze (yari yaramugize ihabara rye) arangije yimura gitifu bakoranaga amusabira kujya mu Murenge wa GASHAKI kuko yari azi ayo mabi yose. Nonese uyu mwe muzi ngo ni umuntu ? Ahubwo uyu munyamakuru yamukingiye ikibaba yagombaga kuvuga agacukumbura amakosa ye yose

Reply
Paccy July 4, 2021 at 10:56 AM

Yewe ibintu byarakomeye pe !!! Ubu se nk’uyu koko 🤭 njye numvise audio atukana nta ndangagaciro z’ubuyobozi afite.

Reply
Rébecca July 4, 2021 at 5:42 PM

Urabe wumva mutima mucye wo m’urutiba, ruriye abandi rutakwibagiwe,ahaaaaa! Erega birenge niwowe ubwirwa

Reply
Echo July 4, 2021 at 7:35 PM

Akwiye kujyana n’uwa Akagari kuko nawe ntabwo Azi Inshingano za Gitifu w’Akagari niba akivuga “ijoro, weekend, umugore nibindi mu Kazi ukagirango bakamuha ntabasore b’impame bari bahari.

Reply
Nyirishema July 4, 2021 at 9:07 PM

Ubwo njye ndumiwe, gusa nimba yaratinyutse gutukana n’abakuru yari yataye umurongo.

Kuba gitifu w’umurenge rero ukarongira Sedo nabyo ni iyi affair .
Ariko tunamushimire kuba yafashe umwanzuro nkuriya nabyo ni ubutwari kurekura ubushobozi ntawubiguhase ni ubutwari pe!

Reply

Leave a Comment