Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ubukerarugendo

Musanze: Arwariye mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo yatorotse Parike y’Ibirunga.

Nyuma yo gusagararirwa n’imbogo ikamukomeretsa, umuturage witwa Habimana w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Nyange, arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Umubyeyi w’uyu mugabo w’umugore n’umwana bo mu Murenge wa Nyange ,Akagari ka Ninda, Umudugudu wa Kabara mu Karere ka Musanze, yitwa Nzamakuba Emmanuel.

Yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye  mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2022, ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umwana we yari yagiye kurinda umurima w’ibirayi agamije gutesha imbogo ariko akaza gusagarirwa nayo.

Ngo ubwo yari ari mu murima, imbogo yaraje imutera ihembe ku kananwa maze abandi baratabara, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.

Yagize ati: “Imbogo yamusanze mu birayi yari arinze iramuhweza neza neza. Ntabwo yari wenyine na ruguru hari abandi, baratabaza, bamuzana ari intere, duhita tumuzana ku bitaro”.

Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko aza kujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, Tuyishimire Mediatrice, yabwiye Umuseke ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko imbogo zikomeza konera abaturage no kubasagarira.

Yagize ati: “Ingamba ziba zihari ni izo gukomeza gushyiraho urukuta rutandukanya Pariki y’ibirunga n’imirima y’abaturage ariko urwo rukuta rushyirwaho ntabwo ruba rufite ubudahangarwa ku buryo izo mbogo zitarusimbuka.Ni ugukomeza gusanasana.”

Uyu muyobozi yatangaje ko  uyu muturage ari gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bangirijwe n’imbogo.

Ati: “Umuryango we waregerewe, uraganirizwa kuko iyo bigenze gutyo ugomba gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bantu baba bangirijwe n’imbogo yaba afite ubwishingizi mu kwivuza cyangwa atabufite bagomba kumuvura”.

Si ubwa mbere humvikanye inkuru z’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga basagarirwa n’imbogo bityo icyifuzo cyabo kikaba gusaba ko yazitirwa hadakoreshejwe urukuta rw’amabuye ahubwo hagakoreshwa urukuta rugezweho.

Umuturage wo mu Karere ka Musanze wakomerekejwe n’imbogo yari yatorotse Parike y’Ibirunga.

Related posts

Burundi: General Bunyoni uvugwa mu mugambi wo guhirika Perezida yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

NDAGIJIMANA Flavien

Umukinnyi wa Uganda uterura ibiremereye wari watorokeye mu Buyapani yarekuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Wizzy Maker yashyize hanze indirimbo ‘Amafunzo’ ashimangira ubuhanga bwe[VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment