Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera

Itariki y’urubanza rwa Kabuga Félicien mu mizi yamenyekanye.

Umucamanza ukuriye urubanza rwa Félicien Kabuga ruri mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha, yatangaje ko urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri 2022.

Kabuga Félicien w’imyaka 86 ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni.

Nyuma yo gufatwa mu 2020 akagezwa imbere y’urukiko, Kabuga Félicien yahakanye ibi byaha avuga ko ari ibinyoma.

Mu nama mbanzirizarubanza yabaye kuri uyu wa Kane, Kabuga wari wicaye mu kagare k’abadashoboye guhagarara yabajijwe niba hari ikibazo afite mbere y’uko urubanza rutangira.

Yasubije mu Kinyarwanda ati: “Ndagifite. Ndashaka guhindura avoka wanjye. Ndashaka guhindura [Emmanuel] Altit…ndashaka Larochelle ngo ambere avoka”.

Iain Bonomy, umucamanza ukuriye uru rubanza, yamusubije ko uru rugereko ruzafata umwanzuro rukawumumenyesha mu gihe cy’iminsi ibiri.

Me Emmanuel Altit, ugifite akazi nk’uwunganira Kabuga, abajijwe niba hari icyo avuga kuri ibyo, yasubije ko ntacyo.

Ubushinjacyaha bw’uru rugereko bwavuze ko bagikeneye igihe cyo gutegura urubanza.

Yavuze ko hari imirimo ikirimo gukorwa yo gusemura mu Cyongereza inyandiko, za casettes z’ibihamya, hamwe n’abatangabuhamya kuri uru rubanza, biri mu ndimi z’Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Uru ruhande rwavuze ko ibyo bihamya birimo ibijyanye na Radio Rutwitsi RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) ku byo bamwe bumvise n’ibyafashwe mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kabuga Félicien yari umwe mu banyamigabane b’ingenzi ba RTLM ishinjwa uruhare mu gushishikariza gukora Jenoside.

Me Altit nawe yabwiye urukiko ko uruhande rwunganira uregwa rukeneye kubona inyandiko n’ibyangombwa byose ku gihe kugira ngo “dukore akazi kacu neza”.

Nyuma yo kwihererana n’abamwungirije babiri, umucamanza mukuru yategetse ko urubanza rwa Kabuga mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri uyyu mwaka wa 2022.

Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye mu Buholandi.

Related posts

Perezida Kagame yasabye ko guteza imbere ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’ byihutishwa.

NDAGIJIMANA Flavien

New York: Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi baganira ku mutekano.

NDAGIJIMANA Flavien

Gahunda yo gusubira ku mashuri igihembwe cya kabiri ku biga bacumbikiwe yatangajwe, itangira riguma ku ya 10 Mutarama.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment