Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Ibinini bya buri munsi bishobora gusimburwa n’urushinge rugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakazajya baterwa urushinge rushobora kumara amezi hagati y’atatu n’atandatu aho guhora umuntu anywa ibinini bya buri munsi.

Uwageze ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kimwe n’abandi benshi bazi amateka y’icyumba bitaga ‘muri kane’, aharwariraga abarwayi ba SIDA, uko iminsi yagiye yicuma, abanduye agakoko gatera SIDA bageze aho bafata imiti igabanya ubukana uko muganga yabitegetse.

Iyi miti ifatwa buri munsi, hari bamwe bagera igihe bakayirambirwa ku buryo bayifata binyuranye n’amabwiriza ya muganga cyangwa bakanahagarika kuyifata.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.

Imiti ubu isigaye itangirwa ku bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA imyaka irenga 20 ari umutwaro ariko hari gutekerezwa uburyo umuntu yajya afata urushinge ruzamara amezi menshi.

Ati “Nk’uko twabashije gushyiraho gahunda yo kunywa ikinini kimwe ku munsi, dukwiye no gutekereza uko umuntu yajya afata urushinge rumwe mu mezi menshi.”

“Igihe tuzaba tumaze kugera kuri ubu buryo bushya bwo kwita ku barwayi, urushinge rumwe rushobora kuzajya rumara ukwezi cyangwa se rufatwe kabiri mu mwaka, wenda rumwe umuntu aruterwe muri Mutarama urundi muri Kamena cyangwa Nyakanga, aha ni ho twerekeza.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’ihumure ku bantu bamaze imyaka myinshi bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, kugira ngo batazagera igihe cyo kurambirwa.

Ati “Mboneyeho no gusaba abafata imiti gukomeza kuyifata buri munsi kugeza igihe ubu buryo bushya buzatangirira.”

Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa, bari gukora ku buryo ubu buryo bwo gutera urushinge abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bwihuta.

Ati “Ni umukoro kuri twe abayobozi, gukora ku buryo ibi bigerwaho vuba bishoboka kuko twabonye impinduka.

Mu bihe bya mbere abantu banduraga, nta cyizere cyo kubaho babaga bafite ariko ubu byamaze kugaragara ko ushobora kubaho ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA igihe kirekire, ukagira umuryango, ukagira abana n’abuzukuru kandi ukagira uruhare mu kubaka igihugu. Ibi ni byo twifuza gukomeza kubona.”

Yavuze ko urubyiruko rugomba kurindwa mu buryo bwihariye agakoko gatera SIDA kuko ari rwo ruzavamo abayobozi, abakozi n’ababyeyi b’ejo hazaza.

Kugeza ubu ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko.

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+ rugaragaza ko ubu nta muntu ufite ubwandu ugiheranwa n’agahinda kuko ubu bakora ibikorwa bibateza imbere ndetse bajya no mu myanya y’ubuyobozi badakorewe ivangura.

Imibare y’uru rugaga igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.(Igihe)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko gufata ibinini bya buri munsi bishobora kuba amateka bigasimburwa n’urushinge rugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Related posts

Nyabihu: Batatu muri za mpanga enye ziherutse kuvuka bamaze kwitaba Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Kuba nta murwayi wa Covid-19 usigaye i Kanyinya birerekana ko ibintu bigana aheza.

NDAGIJIMANA Flavien

Monusco yasabye M23 kurambika intwaro hasi nta yandi mananiza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment