Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Ubuzima

Musanze: Abarenga 40 basanzwe mu birori bitegura ubukwe (Kitchen Party)

Mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kuko imibare y’abanduye idahwema gutumbagira, bamwe mu baturage bakomeje kwigira ba ntibindeba ku buryo bashyira ubuzima bwabo n’ubwa bandi mu kangaratete. Urugero rw’ibi ni aho mu karere ka Musanze mu murenge wa Muko kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga abagera kuri 40 basanzwe mu birori byo gutegura ubukwe bizwi nka Kitchen Party, aho abagore n’abakobwa batera inkunga umugeni bakanamugira inama z’uburyo urugo rwubakwa.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo abayobozi b’inzego z’ibanze ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye zirimo Polisi, Dasso ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake basanze mu rugo rw’uwitwa Nyirarwamo Providence wo mu murenge wa Muko mu kagali ka Cyivugiza umudugudu wa Kabudundu hakoraniye imbaga y’abantu barenga 40 biganjemo ab’igitsinagore, aho bari mu birori bibanziriza ubukwe bizwi nka Kitchen Party. Ubu bukwe bwategurwaga bukaba ari ubw’uwitwa Nyiramafaranga Epiphanie.

Mu gihe benshi bahise bakwira imishwaro bakiruka, abagera kuri 26 batawe muri yombi, ndetse no mu bafashwe hakaba harimo nyiri urugo ndetse na nyiri ubukwe, bose bakaba bajyanywe muri sitade kuko basanzwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umukobwa ufite ubukwe ubundi niwe wikorera bene ibi birori, aho atumira inkumi n’ abagore bakiri bato ariko ahanini hibandwa ku bagaragara ko bifite, bakagena aho bahuriye.  Abo batumirwa baza buri wese afite impano yo gucyuza ubukwe cyane cyane ibikoresho byo mu rugo nk’ibisorori,  ibitenge,  tapis,  umukeka,  imbabura,  igikombe,  isahani,  isafuriya,  ibiryamirwa, imitako yo mu rugo… Izi mpano zitangwa babyina, nyuma bakanywa bakanasangira amafunguro.

Bamwe mu badashyigikira uyu muco bavuga ko ari ukurengera kuko impano batanga muri ibi birori bitababuza no kongera gutwerera mu gihe cy’ubukwe nyirizina. Bitewe nuko iyo izo impano ziri gutangwa bikorwa hasomwa amazina, hari n’abatanga impano ari ukwanga ko bavuga ko ntacyo yatanze.

Mu kiganiro ku murongo wa telefone, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Murekatete Triphose yemeje aya makuru anasaba abaturage b’umurenge wa Muko ndetse n’Abanyarwanda bose kureka kwirara ndetse no gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Yagize ati: “Inzego z’ubuyobozi ziri maso ku buryo kumenya abari gukora nka biriya ari mu kanya nkako guhumbya. Abafatiwe muri aya makosa yo kurenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19 hari harimo abo mu murenge wa Muko ndetse n’abo mu murenge wa Muhoza. Nubwo hari abirutse bagacika, ariko 26 muri bo barafashwe bajyanwa muri sitade aho bigishwa ndetse bagahabwa ibihano.”

Uyu muyobozi kandi yanaburiye abarenga ku mabwiriza ati: “Ese iyo udakunze mugenzi wawe basi wowe ntiwikunda? Gusa ibihano birahari ku barenga ku mabwiriza cyane cyane uri iki gihe imibare y’abanduye irushaho kuzamuka.”

Amabwiriza avuguruye yo kwirinda COVID-19 yasohotse ku wa 29 Kamena akaba azongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri avuga ko amateraniro rusange ndetse n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu rugo n’ahandi bibujijwe. Izi ngamba kandi zinavuga ko imihango yose y’ubukwe harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’irikorewe mu nsengero zabaye zisubitswe.

Bimwe mu bihano bihabwa uwarenze ku mabwiriza byateganijwe n’inama njyanama ya Musanze muri Gicurasi uyu mwaka, gukora ibirori n’iminsi mikuru bitemewe ku wabiteguye acibwa amafaranga y’u Rwanda 100,000 naho buri wese mu babyitabiriye agacibwa amafaranga y’u Rwanda 10,000.

Related posts

Ngoma: Bapfuye inkumi maze umunyeshuri umwe ahonda mugenzi we inyundo mu mutwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze ishimwe kuri rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda

Shyaka Josbert

“N’ubwo hari ibyakozwe ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihohoterwa”: OIPPA

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Protais Kagabo July 12, 2021 at 10:14 am

Amatwi arimo urupfu ntiyumva koko 🙆‍ Gusa ngo uwanze kumvira Leta yumvira Coronavirus.
Ubu se nk’aba koko bungutse iki ko n’ubundi yose bayatanze muri Stade !!!
Ahubwo nabanze babapime bose kandi bishyure PCR barebeko nta bwandu bafite !! Uziko bakina b’ubuzima bo gahona

Reply

Leave a Comment