Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Amateka y’umunsi mukuru wa Pasika hashingiwe ku myemerere itandukanye.

Hirya no hino ku Isi uhasanga imyemerere/imyizerere itandukanye bitewe n’inkomoko y’ibyo bigishijwe bakabyizera. Ibi ni nabyo bitera benshi kumvako bamwe baba babeshya, abandi bakaba abanyakuri. Ku munsi mukuru wa Pasika, hari ibibazo byinshi byibazwa:

  1. Pasika twizihiza ubu yavuye he ko mbona Bibiliya ivuga Pasika itandukanye n’iyo mbona twizihiza? Musome Abalewi 23:5.

Hashingiwe ku byanditswe byera bijyanye n’imyemerere ya Gikirisitu, hari ibishobora gufasha kurushaho gusobanukirwa:

  • PASIKA
    Pasika (Passover): Ni ijambo rivuga kunyuraho kuko abisirayeri bakoreye ku bigaragara bakarindwa Malayika murimbuzi wanyuze ku mazu bari barimo mu Misiri ntarimbure imfura zabo ku bw’amaraso bari basize ku nkomanizo z’imiryango y’inzu!
    Kuri bo, Pasika yari ikimenyetso cyo kuva muri Egiputa (Misiri)  bakajya i Kanaani nkuko tubisanga mu Kuva (Iyimukamisiri) 12:13-14.
  • UKO PASIKA YAKOZWE N’ ABISIRAËL BITEGURA KUVA MU MISIRI
    Bariye umwana w’ intama wa Pasika bawurisha imboga zisharira n’imitsima idasembuye.
    Bawuriye vuba-vuba bahagaze, bakenyeye, bakwese inkweto, bafashe inkoni, umuryango wose uri kumwe.
    Basiize  amaraso y’uwo mwana w’intama ku nkomanizo no mu ruhamo rw’umuryango. (Kuva 12:1-13)
    IBI BYASOBANURAGA IKI?
    1) Umwana w’intama washushanyaga: Yesu Kiristo wabambwe ari umusore uzira inenge.2) Imboga zisharira zashushanyaga: ukubabazwa n’ ibyaha3) Kuyirya bahagaze bicumbye inkoni bakwese inkweto  byo bigashushanya: kwitegura urugendo bamaramaje
    4) Gusiiga amaraso ku nkomanizo no ku ruhamo rw’ umuryango bikagereranya: ubushobozi n’uburinzi biterwa no kwizera amaraso ya Yesu Kiristo (Heb 11:28)
    5) Umuntu wese wari kumwe naba Isiraël akemera ibyabo, yari yemerewe iyo Pasika, uhereye ku bana ukageza kubasaza,  kuko Yesu yacunguye bose.
  • Bageze i Kanaani byagenze bite?
  • Batambaga ibitambo bishushanya Kristo.
  • Pasika yamaraga iminsi 7.
  • Baryaga ibya Pasika bicaye begamiye iburyo.
  • Bafite umukene wo kuboza ibirenge.
  • Bakoreshaga imitsima idasembuwe y’ ingano n’ ibigori (Yosuwa 5:10-12).
  • Pasika yakorerwaga i Yerusalemu honyine.
  • Umuryango wose wayizagamo.
    ( 2NGOMA 30:13-27)

PASIKA MU ISEZERANO RISHYA

  • Pasika Yatanzwe na Yesu mu cyumba cyo hejuru (Luka 22:7-20).
  • Yesu yogeje ibirenge by’ intumwa ze kandi abategeka kujya babyozanya  igihe cyose bakoze uwo muhango (Yohana 13:14)
  • Bakoresheje imitsima (imigati) idasembuwe na divayi y’ umutobe (Luka 5:38)
  • Muri iryo Funguro Ryera Yesu  yasangiye n’abigishwa be,  ntiyirukanye Yuda “Umugambanyi”.
  • Umutsima (umugati) umwe Yesu yamanyaguye n’ igikombe kimwe banywereyeho byose byashushanyaga umubiri we n’ amaraso ye nk’ isōoko imwe yo gukiza abanyabyaha
  • Pasika yo mu isezerano rya kera ni ryo funguro ryera, mu isezerano rishya ni urwibutso rwo gupfa no kuzuka by’ umwami wacu Yesu Kiristo ( Luka 22:19-20)
  •  Uyu muhango w’ifunguro ryera twibuka urupfu rwa Yesu no gucungurwa kwa muntu, ugomba gukorwa neza uko byategetswe na Yesu kugeza ku mperuka y’ Isi (1 Abakorinto 11:26-30).
  • Icyumba cyo hejuru ni amaso yo kwizera.
  • Koza ibirenge ni ukubabarira no gukorera abandi.
  • Imitsima idasembuwe ni ukuri no kutaryarya.
  • Kutirukana Yuda bitwigisha kutagira umunyabyaha duheza mu ifunguro ryera igihe yasobanuriwe neza iby’uwo muhango ariko akemera kuwubamo  kuko Yesu ari we muti n’ Umukiza w’ abantu bose! ndetse no muri Pasika y’ Abayuda, umuntu wabaga yahumanye ntibyamubuzaga kuyijyamo (Kubara 9:10, 2 Ngoma 30:17).
  • Nk’ uko iminsi 7 yari iyo gukora imyiteguro ya Pasika, ni ko n’ umuntu wese asabwa imyiteguro y’ umutima  yo kwihana no kwatura ibyaha kugira ngo yezwe n’ urwo rwibutso, aho gucirwaho iteka narwo (1Abakorinto 11:27-33).
  • Kera uwihezaga muri Pasika yacibwaga mu Isirael
  • Mu Isezerano rishya, aho Yesu ari, ni ho abanyabyaha babyiganira ngo bakizwe nawe  kuko Umucungizi yavuze ati: “aho intumbi iri, niho inkongoro ziteranira” (Matayo 24:28).
    • Pasika y’ amadini ya gikristo n’ifunguro ryera
  • Pasika ikorwa ubu mu madini n’amatorero anyuranye yo ku Isi, ahenshi isigaranye izina gusa! Naho imikorere yayo ni imihimbano ivanzwemo n’imigenzo bitategetswe na Yesu!
  • Muzabigenzure namwe, Pasika y’ubu ntisa n’ iyakorewe mu Egiputa igihe biteguraga kuvayo,  ntihuye n’iyo Abisiraël bakoreraga i Kanaani, ibiri amambu  nta n’ ubwo ihuje n’ iyo Yesu yakoreye abigishwa be akanayidusigira ngo isimbure izo zombi zayibanjirije! (1Abakorinto 10:14-22)
  • Iyi mihango ya Pasika ngarukamwaka, ikorwa hagati y’ itariki ya 21/03 n’ iya 18/04  buri mwaka, yashyizweho na Kiliziya Gatorika  guhera mu mwaka wa 136 bikozwe n’aba Papa bane aribo:
  • Papa Telesiforo (125-136)
  • Papa Piyo wa 1 ( 140-150)
  • Papa Aniseti (155-166)
  • Papa Vigitori( 189-199)


Uyu mu Papa, Vigitori, niwe wategetse ko abepisikopi bareka guhimbaza Pasika Kiyahudi, ahubwo ngo bajye bayihimbaza bakurikije imihango y’iminyaroma.(Wowe nkurikira No15”, Uruhererekane rw’abapapa p 4-6).

Ibi byaje kwemezwa burundu mu  nama y’i Nise mu mwaka wa 325 nyuma ya Kristo. Iyi Pasika ikaba igomba kuba ku cyumweru gusa (Kuwa mbere w’iminsi irindwi) kandi ikabanzirizwa n’ igisibo cy’ iminsi 40. Ku Bagatolika n’abandi bafite imyemerere ya Gikirisitu, uyu munsi  bakawita umunsi mukuru w’ izuka rya Yezu/Yesu. (Inkomoko y’ amadini p.34).

Byabaye ngombwa ko tureba n’icyo Abahamya ba Yehova bavuga kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, tunyarukira kuri www.jw.org

  • Pasika ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Pasika ni umunsi mukuru wizihizwa n’Abayahudi, bibuka igihe Imana yakuraga Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa mu mwaka wa 1513 M.Y. Imana yategetse Abisirayeli kujya bibuka icyo gikorwa buri mwaka, ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Abibu ukurikije kalendari ya kiyahudi, ari na ko kwaje kwitwa Nisani. (Kuva 12:42; Abalewi 23:5).

Kuki yitwa Pasika?

Ijambo “Pasika” ryerekeza ku gihe Imana yarindaga Abisirayeli ibyago byatumye imfura zose zo mu gihugu cya Egiputa zipfa (Kuva 12:27; 13:15). Mbere y’uko Imana iteza ibyo byago, yasabye Abisirayeli gusiga amaraso y’umwana w’intama cyangwa uw’ihene ku miryango y’inzu zabo (Kuva 12:21, 22). Ibyo byari gutuma Imana ‘ibanyuraho’, maze imfura zabo zikarokoka. (Kuva 12:7, 13).

Pasika yizihizwaga ite mu bihe bya Bibiliya?

Imana yahaye Abisirayeli amabwiriza y’ukuntu bagombaga kwizihiza Pasika ya mbere.

Dore bimwe mu byakorwaga kuri uwo munsi bivugwa muri Bibiliya:

Igitambo: Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa Abibu (Nisani), buri muryango wahitagamo umwana w’intama (cyangwa uw’ihene) utarengeje umwaka, bakawubaga ku munsi wa 14. Kuri Pasika ya mbere Abayahudi basize amaraso ku nkomanizo z’umuryango no hejuru y’umuryango w’inzu, botsa intama kandi barayirya. (Kuva 12:3-9).

Amafunguro: Usibye umwana w’intama (cyangwa uw’ihene), nanone kuri uwo munsi Abisirayeli baryaga imitsima idasembuwe n’imboga zisharira.(Kuva 12:8).

Umunsi mukuru: Abisirayeli bizihizaga umunsi mukuru w’imigati idasembuwe mu minsi irindwi yakurikiraga Pasika; muri iyo minsi ntibaryaga imigati isembuwe.(Kuva 12:17-20; 2 Ibyo ku Ngoma 30:21).

Inyigisho: Ababyeyi bifashishaga Pasika bakigisha abana babo ibyerekeye Yehova Imana.(Kuva 12:25-27).

Ingendo: Nyuma y’igihe Abisirayeli bajyaga i Yerusalemu kwizihiza Pasika.(Gutegeka kwa Kabiri 16:5-7; Luka 2:41).

Indi migenzo: Mu gihe Yesu yari hano ku isi, kwizihiza Pasika byajyanaga no kunywa divayi no kuririmba.(Matayo 26:19, 30; Luka 22:15-18).

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana na Pasika

Ikinyoma: Abisirayeli bariye ifunguro rya Pasika ku itariki ya 15 Nisani.

Ukuri: Imana yategetse Abisirayeli kubaga umwana w’intama izuba rimaze kurenga ku itariki ya 14 Nisani no kuwurya muri iryo joro (Kuva 12:6, 8). Ku Bisirayeli, umunsi watangiraga izuba rirenze ukarangira ryongeye kurenga (Abalewi 23:32). Ku bw’ibyo, Abisirayeli babaze umwana w’intama izuba rikimara kurenga ku itariki ya 14 Nisani kandi aba ari na bwo bawurya.

Ikinyoma: Abakristo bagomba kwizihiza Pasika.

Ukuri: Yesu amaze kwizihiza Pasika yo ku ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, yatangije undi muhango witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Luka 22:19, 20; 1 Abakorinto 11:20). Iryo funguro ryasimbuye Pasika kubera ko ritwibutsa igitambo cya “Kristo we pasika yacu” (1 Abakorinto 5:7). Igitambo k’inshungu cya Yesu gifite agaciro kenshi kurusha igitambo cya Pasika kuko cyo kivana abantu bose mu bubata bw’icyaha n’urupfu.(Matayo 20:28; Abaheburayo 9:15).

Related posts

Sukhoi-25 ya FARDC yarashe amashanyarazi ajya muri Goma, insengero, amashuri n’amavuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment