Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Mineduc yatangaje ingengabihe y’umwaka w’Amashuri 2021/2022

Minisiteri y’uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, iyi ngengabihe yashyize ibizamini bya leta mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama umwaka utaha

Mu itangazo yashyize ahagaragara ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Nzeri 2021, Minisiteri y’uburezi yagaragaje mu mpine ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022

Muri iri tangazo, Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 ku mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro uzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021 ukazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Iyi ngengabihe kandi igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022  kizatangira ku 11 Ukwakira 2021 kigasozwa ku wa 24 Ukuboza 2021, igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022 kigasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 18 Mata 2022 kigasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022, naho ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ay’ubumenyingiro bikazakorwa kuva ku wa 26 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

Related posts

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville.

NDAGIJIMANA Flavien

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

NDAGIJIMANA Flavien

Huye: Chorale Elayo yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana [Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment