Amizero
Amakuru COVID 19 Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Tuyikorere yo kuri ADEPR Mahoko yashyize hanze indirimbo yise ‘Amashimwe’ [VIDEO]

Chorale Tuyikorere ibarizwa mu Itorero ADEPR, muri Paruwasi Mahoko, mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Amashimwe’, yakoze ishima Imana kubera byinshi yakoze, ibyo iri gukora n’ibyo ikomeje gukora.

Abaririmbyi, abaterankunga ndetse n’abakristo muri rusange bemezako ari amashimwe akomeye kubona iyi ndirimbo isohotse, bitewe n’ibihe bidasanzwe bya Covid-19, aho gufata amashusho y’iyi ndirimbo byatwaye amezi agera kuri atanu kuko kujya mu rusengero byari ikibazo ariko binyuze mu nzira zikwiriye Imana ica inzira ibasha gusohoka.

Umuyobozi wa Chorale Tuyikorere ADEPR Mahoko, bwana Hitamungu Emmanuel, mu kiganiro na www.amizero.rw, yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze bashingiye ku mirimo ikomeye Imana yakoze.

Yagize ati: “Nyuma yo kubona ko twinjiye mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, twahaye Imana icyifuzo cyo gutabara Igihugu cyacu, ikadukiza iki cyorezo kidasanzwe. N’ubwo cyadukuyemo benshi ariko bigaragara ko Imana yakomeje kubana natwe, bityo dutegura Album yacu ya gatatu yo gushimira Imana imirimo ikomeye yadukoreye muri rusange n’ibyo yakoreye abizera by’umwihariko”.

Uyu muyobozi avuga ko uyu muzingo (Volume) wa gatatu wa chorale Tuyikorere wiswe “Amashimwe”, ugizwe n’indirimbo esheshatu ariko ngo mu rwego rwo kwagura Ubwami bw’Imana, bakaba barahisemo kujya basohora indirimbo imwe buri kwezi ikajya kuri YouTube Channel yabo yitwa “Tuyikorere Choir ADEPR Mahoko”.

Chorale Tuyikorere ifite gahunda yo gukora ivugabutumwa rishingiye ku mirimo no gufashanya hagati y’abaririmbyi ubwabo, kubakira utishoboye nibura umwe mu myaka itatu, gusura abarwayi mu bitaro bya Gisenyi n’ama centres de santé agize Akarere ka Rubavu ndetse no gufasha abagizweho ingaruka na covid-19 bari muri Chorale no ku rusengero muri rusange.

Chorale Tuyikorere ni Chorale yatangiye ivugabutumwa mu 1990, ubu ikaba ifite abaririmbyi bakabakaba 100. Paroisse ya Mahoko ibarizwa mu Mirenge ibiri: Nyakiriba na Kanama, ikagira amatorero 24 akubiye mu byahoze ari Paruwasi Nyakiriba, Mahoko, Kanama n’imidugudu(amatorero) micye yakoreraga muri Paruwasi ya Mukingo n’indi yakoreraga muri Paruwasi ya Gatovu.

REBA INDIRIMBO AMASHIMWE:

Related posts

Rubavu: Umusirikare wa DR Congo warashwe ngo yari aje kwica uwitwa umututsi wese.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwizera Olivier yarekuwe nyuma y’ukwezi mu gihome

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Umukuru w’urwego rw’ubutasi yashatse guhirika Perezida Félix Tshisekedi wari mu nama muri Ethiopia Imana ikinga ukuboko.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Umutoni September 4, 2021 at 8:59 PM

Iyi ndirimbo ni nziza cyane !!! Mwakoze kuduha iyi ndirimbo kandi koko birakwiye gushima Imana ku bw’imirimo n’ibitangaza ikomeje kudukorera. Iki cyorezo nta wundi wagikiza atari Imana ishobora byose.

Reply
Pascal September 4, 2021 at 10:50 PM

Tuyikorere Choir mukomereze aho nimutagwa isari muzagororerwa !!! Mudufashije mu buryo bw’umwuka

Reply

Leave a Comment