Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Trending News Umutekano

Maj Gen Peter Cirimwami wahahamuwe na M23 yahawe kuyobora “Operasiyo muri Kivu ya Ruguru”.

Major General Peter Cirimwami wahahamuwe na M23 ubwo yari umwe mu bashinzwe kurwana nayo mbere yo koherezwa muri Ituri, yagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare (Operations Cdt) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umwanya asimbuyeho Lt Gen Constant Ndima Kongba wahamagajwe i Kinshasa ngo yisobanure ku bwicanyi bwibasiye abasivile tariki 30 Kanama 2023 mu Mujyi wa Goma.

Inkuru ya 7sur7.cd ivuga ko iri genwa rya Gen Major Peter Cirimwami ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryatangajwe muri Teregaramu yashyizweho umukono n’Umugaba mukuru w’ingabo za DR Congo (FARDC), L t Gen Tshiwewe Songesa Christian, aho ishimangira ko Peter Cirimwami yasimbuye Constant Ndima ku mwanya w’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa bya gisirikare.

Kuba Maj Gen Peter Cirimwami ahawe kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bibaye nk’ibikuraho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa ko Lt Gen Constant Ndima Kongba wayoboraga iyi Ntara ndetse n’ibikorwa bya gisirikare we n’abandi bayobozi b’ingabo muri kariya gace baba bafunzwe bazira ubwicanyi bwibasiye abasivile basaga 150 mu Mujyi wa Goma n’ubwo Leta ya DR Congo yo yemeye ko hishwe 56 gusa.

Nyuma y’uko Constant Ndima Kongba ahamagajwe i Kinshasa, Leta ya DR Congo yafashe umwanzuro wo kuba ishyizeho Maj Gen Ichaligonza, ngo ayobore by’agateganyo ibikorwa bya gisirikare, ibitarashimishije benshi mu banyekongo yaba abari mu Gihugu no hanze bavuga ko uyu Ichaligonza bazanye ari umwicanyi n’umujura, ndetse ngo akaba afite isura nk’iy’abanyarwanda.

Maj Gen Peter Cirimwami yamenyekanye cyane ubwo yataga imodoka ye ya gisirikare akayabangira ingata ubwo yari asumbirijwe n’abarwanyi ba M23 bashakaga kumufata rwamikono ariko akaza kubacika agahungira mu Karere ka Kisoro mu Majyepfo ya Uganda, aho yavuye asubira mu Gihugu cye ariko bamwe mu banyekongo bakaba barakomeje kumwita umugambanyi ndetse ikigwari gitinya urugamba.

Mbere kandi y’ibyo, Cirimwami yamenyekanye mu bikorwa by’ubufatanye n’umutwe w’inyeshyamba za FDRLR ziganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, ibivugwa ko byatangiye ku ngoma ya Perezida Joseph Kabila Kabange.

Kuba Maj Gen Peter Cirimwami agizwe umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yigeze gukubitirwamo bikomeye ndetse akitwa umugambanyi w’Igihugu, ni ibintu bitaza kwakirwa neza na benshi mu banyekongo batajya baripfana kuko mu bo bari biteze ko yasimbura Constant Ndima, izina Peter Cirimwami bataritekerezaga bitewe n’ukuntu yakuwe muri aka gace.

Gen Maj Peter Cirimwami uri imbere yigeze guhungira muri Uganda ubwo abarwanyi ba M23 bamugeraga amajanja bashaka kumufata mpiri/Photo Internet.

Related posts

Abarwanyi ba Wagner bakoze ibara batangiza intambara ku Burusiya bwabibarutse.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuryango w’Abibumbye washimye Perezida Magufuli ku byiza yasize agejeje kuri Tanzania

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Umubiligi Tim Mirlier niwe wegukanye agace ka Gatatu

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Dr Alexis wilondja H September 17, 2023 at 10:55 PM

Murakoze cyane inkuru yanyu ikoze neza kdi ibimo ibisabwa byose
courage muyobozi
we appreciate how you work.
Thanks

Reply
Umwami wa Bwisha September 18, 2023 at 7:02 AM

Ndabona FARDC yabikoze neza cyane izana umuntu unanutse bigaragara ko kwiruka ari tayari . Ntazibagirwa yiruka muri Rutshuru imodoka akayisiga ubu land cruiser ikaba itemberwamo n’Intare batinya za Sarambwe M23/ARC.

Reply
Rukara rwa Bishingwe September 18, 2023 at 7:05 AM

Gufata Cirimwami ukamushinga operations muri Kivu ya Ruguru ni nko gufata impyisi ngo ijye kuyobora utundi tunyamaswa ndetse iturinde Intare ziri hafi aho !! Ahubwo noneho ni uko azayoborera muri office naho ubundi bari kuzamufata matekwa !!! FARDC oyeeeeeeeeeee 🤭🤣🤣🤣🤣

Reply

Leave a Comment