Amizero
Amakuru mashya

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Touadéra wa Centrafrique uri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yagiranyue ibiganiro na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bigaruka ku butanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2025, aho yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, mbere yuko ahura na Perezida Kagame ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, bukubiyemo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ku masezerano y’ibihugu byombi, ndetse n’iziri mu butumwa bwa Loni.

Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yakomeje ivuga ko abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’impande zombi, binyuze mu nzego zitandukanye zigirira inyungu abaturage ba Centrafrique n’u Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Centrafrique si uw’ubu, kuko umaze gushinga imizi, mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano aho mu mwaka wa 2014  Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano kandi zikora uko zishoboye ngo zigarure ituze ry’abaturage b’iki gihugu nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012.

Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’ ariko birawupfubana.

Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.

Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Muri Gashyantare 2025, u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z’umutekano, byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, asuye u Rwanda mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cyabo kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe mu Ukuboza 2025. Muri Nyakanga 2025, Touadéra yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2025 yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

 

Related posts

Ubutumwa bwa Twirwaneho ku banyamulenge bibuka Gen Makanika wishwe na Kinshasa.

N. FLAVIEN

Gicumbi: RBC yasabye abaturage kwitabira kwivuza indwara zo mu mutwe.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yemeye ko afitiye impuhwe umutwe witwaje intwaro wa M23.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777