Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Kwamamaza Uburezi

Dutemberane Ishuri umwana wawe akwiye kwigamo muri uyu mwaka w’amashuri ugaca ukubiri no kwicuza [Amafoto].

Ni kenshi usanga ababyeyi bifuza amashuri atanga uburezi bufite ireme ariko bikababera ikibazo, ibituma bashobora kujya kure cyane mu Gihugu, byaba na ngombwa bakaba bajya i Mahanga bitewe n’urwego rw’ibyo bifuza. Muri uko gushakisha, hari igihe usanga babura ahahuje no kwifuza kwabo, nyamara atari uko bahabuze nyakuhabura ahubwo ari ukutamenya ibyiza biri hafi yaho. Muri iyi nkuru dushaka kubabwira ibyiza by’Ishuri EPGI rikorera muri ULK/Ishami rya Gisenyi.  

Iri ni Ishuri ryubatse amateka kuva ryatangira kwigisha mu myaka hafi 30 ishize, kuri ibi hakiyongeraho uburere baha abana bahiga ku buryo byose byirahirwa n’ababyeyi bahisemo kunamba kuri iri shuri rihorana amahumbezi akomoka ku bikorwaremezo bihamye byaryo. Muri ibi bikorwaremezo twavuga nk’inyubako zikomeye, ibikorwa by’ikoranabuhanga nka mudasobwa zihagije kandi zifite murandasi yihuta (Internet), isomero rifasha abana mu kwihugura gusoma ibitabo bitandukanye n’ibindi.

Kubera ubunararibonye mu burezi, iri shuri ryashyizeho gahunda yo gufasha abana gukuza impano, maze mu masaha y’umunsi bagenerwa igihe gihagije cyo kwidagadura biga mu mpano zirimo: kubyina bya Kinyarwanda, kuvugira mu ruhame baganira ku ngingo runaka, imbyino za kizungu, gutoza abana umwuga w’itangazamakuru mu gutunganya amajwi n’amashusho bakaba bakoramo inkuru ndetse no kwiyereka, ibizwi nka “Parade” mu ndimi z’amahanga.

Guha abana ubwisanzure, binajyana no kububakamo ubumuntu bubatinyura mu masomo ku buryo usanga abana biga kuri iri shuri batsinda neza kandi bakimuka nta mananiza mu myaka isanzwe (itari irangiza), ibi bikaba bituma bagera mu mwaka wa gatandatu ari benshi nk’uko baba baratangiye kandi mu manota atangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’ibizamini (NESA), iri shuri rikaba ribona amanota meza cyane kandi abonwa n’umubare munini, ibituma abarirereramo barivuga imyato kuko buri mwaka abakora baba ari hafi 100.

EPGI ni kimwe mu ruhererekane rw’Ibigo bya ULK Ltd birimo: ULK Kigali (Main Campus), ULK Gisenyi, Glory Academy ifite amashuri yisumbuye, imyuga, abanza n’ay’inshuke. EPGI yatangiye mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) mu 1994, ikaba ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu. Ni ishuri ryigisha rikurikije gahunda ya Leta (National Program) mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa nk’indimi mpuzamahanga zikoreshwa henshi ku Isi. Abana biga kuri iki kigo baturuka hirya no hino mu Gihugu, hakiyongeraho n’abaturuka mu mahanga yaba aya hafi n’aya kure.

Bwana Bigirimana Dusabe Theogene uyobora EPGI, avuga ko ibyiza byose bigaragara kuri iri shuri babikesha umurongo uhamye washyizweho n’uwashinze iri shuri, Prof.Dr Rwigamba Balinda uhora yifuza ko umwana w’u Rwanda ndetse n’undi wese ugana u Rwanda yahabwa uburezi buri ku rwego mpuzamahanga, akanafashwa kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira zimwubakamo ubumuntu bumufasha guhora aharanira gukora icyiza. Uyu muyobozi ahamya ko ibanga bakoresha ari ugukorera hamwe nk’ikipe (Teamwork spirit) yaba abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abana bagamije kugera ku ntsinzi idasubira inyuma.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatatu w’inshuke n’uwa gatandatu w’abanza bakorerwa ibirori (Graduation Ceremony).

Prof. Dr. Rwigamba Balinda/President/Founder of ULK Ltd/Photo Archive.
Umuyobozi w’Ishuri ari kumwe n’umuyobozi umwungirije ushinzwe amasomo.
Abanyeshuri barangiza kuri iri shuri baba bafite ubushobozi bwo kwiga mu mashuri y’imbere mu Gihugu ndetse no hanze.

Abanyeshuri bagira ahantu habugenewe bidagadurira bikabafasha kuruhuka.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’Inshuke bari hamwe n’abarezi babo.
Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza batambuka gitore mu mwambaro w’ubururu n’umweru.
Abanyeshuri bafashwa mu kwimakaza umuco nyarwanda aho batozwa imbyino gakondo.

Related posts

U Rwanda rwashyikirije DR Congo imirambo ibiri y’abasirikare bayo barashwe barenze umupaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Igiciro cya litiro y’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse ku isoko ry’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bahagaritse imirwano ariko bashyiraho ‘nyirantarengwa’.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mabano September 18, 2023 at 8:39 PM

Mbega Ishuri risobanutse weeeee !! Sha ni abasirimu ndakurahiye !! Ariko ni byo kuko na nyiraryo (Rwigamba ) ni umusirimu

Reply
Ngoga September 18, 2023 at 8:41 PM

Ariko kuki bene aya mashuri atagera Iwacu mu Burasirazuba ngo tujyanemo abana bacu ? Ndebera koko ukuntu hari abantu beza gusa !! Mukomereze aho bantu beza

Reply

Leave a Comment