Amizero
Amakuru Ubukungu Uburezi

Bamwe mu barimu bahemberwa muri Koperative Umwalimu Sacco barataka kudahembwa ukwezi kwa Kanama.


Bamwe mu barimu bakorera mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano mu duce dutandukanye tw’Igihugu banyuza imishahara yabo muri Koperative Umwalimu SACCO, baravugako batunguwe no kubona bagenzi babo bahabwa umushahara w’ukwezi kwa 8 (Kanama) 2021 ariko bo ngo bakisanga nta n’urutoboye rwageze ku ma konti (Comptes) yabo. Kuri ibi kandi hiyongeraho ikibazo cy’amafaranga 10%, bamwe bavuga ko babonye ayo bo bagereranya na 5% cyangwa se hasi yayo aho kuba 10% nkuko bayemererwab n’amategeko.


Bamwe mu baganiriye na www.amizero.rw bavuze ko batunguwe no kwisanga batahembwe kandi bagenzi babo bo bahembwe. Abo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bagize icyo kibazo, babaza kuri SACCO bakababwira ko babaza ushinzwe imishahara mu Karere. Bavuga ko icyabababaje kurusha ho ari uko ubwo bagezaga icyo kibazo ku mukozi ushinzwe imishahara y’abarimu n’abaforomo mu Karere, madame Nyirarugendo Esther, yababwiye ko ngo ikibazo kitari mu Karere, ahubwo ngo bajya kubaza kuri Banki (Umwalimu SACCO). Bamaze kubwirwa ayo magambo, bihutiye kuri Sacco maze ngo bagezeyo bababwira k obo nta kibazo na kimwe bafite.


Ibi kandi bishimangirwa n’abo mu Karere ka Rulindo bo bavugako batazi niba bazanahembwa kuko ngo usibye n’abo muri Mwalimu Sacco, ngo n’abo mu yandi ma Banki batazi uko umushahara wa Kanama 2021 usa.

Umwe muri aba barezi wo mu Karere ka Rusizi utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye www.amizero.rw ko akimara kubura umushahara agakomeza no gucuragizwa n’abakamufashije, yahisemo guhamagara Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco amubaza ikibazo baba bafite gituma badahembwa. Madame Uwambaje Laurence ku murongo wa telefone, yasubije uyu mwalimu ko bo nka Umwalimu Sacco nta kibazo bafite ko ahubwo HR (ushinzwe imishahara) atakabaye abacuragiza ahubwo akababwiza ukuri bakamenya aho ikibazo kiri kuko ngo byapfiriye muri Banki Nkuru y’Igihugu BNR, Atari muri Umwalimu Sacco. Madame Laurence yavuze ko atumva impamvu uyu mukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imishahara y’abarimu yohereza abarimu kuri Bank kandi azi neza aho byapfiriye.


Ati: “Rwose HR arabizi neza ko ikibazo kiri muri BNR kandi arabizi ko babibasubije biri gukosorwa, iyo byapfuye ntabwo ari muri Bank dukosora ahubwo ni mu Turere kuko aribo bakora imishahara. Akwiye kubwiza abarimu ukuri bagategereza bihanganye kuko atari n’ibintu bitinda. Rwose ntabwo twe twakora iryo kosa, ahubwo bo hari igihe bohereza amalisiti apfuye bikaba ngombwa ko babibasubirishamo. Ni byo byabaye rero mu Turere dutanu, ntabwo ikibazo ari Sacco”.

Madame Uwambaje Laurence/DG U/SACCO


Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, yasabye abarimu gutuza bakumva ko umushahara baba bamaze iminsi 30 bakorera ari uwabo 100% ngo kabone n’ubwo watinda ariko utahera kuko ngo bawemererwa n’amategeko. Yabasabye kwirinda ingendo nyinshi zitari ngombwa babaza ibyagakwiye kubarizwa kuri telefoni cyangwa se hakifashishwa irindi koranabuhanga kuko ngo kuva Rubavu cyangwa se ahandi ukajya kubaza umushahara i Rusizi bidakwiye, ahubwo wafata telefoni ukabaza kuri Banki muri buri Karere cyangwa se ukabaza ku Cyicaro gikuru i Kigali kandi ugasubizwa neza mu kanya nk’ako guhumbya.


Twashatse kumenya aho ikibazo cyaba cyaraturutse, twibaza niba wenda bitaba byarapfiriye muri MINECOFIN, twaje kumenya amakuru ko MINECOFIN yahembye abarimu bose kuko ngo itahemba abo mu yandi ma Banki ngo isimbuke abo muri Sacco. Ngo ikibazo cyashakirwa ahandi, yaba kuri Banki cyangwa se hagati ya BNR n’abo mu Turere ngo gusa ariho kiri nticyatinda. Ku kibazo kijyanye na 10%, ngo bishoboka ko byaba biterwa no kutamenya neza uko konti zabo zihagaze bijyanye n’ayo babakata, bakaba basabwa kujya babaza ku ma Banki bahemberwaho.


Ku kibazo cya Rulindo, ngo bo bafite umwihariko kuko ngo umukozi wabo ushinzwe imishahara yatawe muri yombi bityo ngo bikaba byaragize ingaruka ku bo yagombaga gukorera imishahara. Gusa MINECOFIN yijeje abarimu bo mu Karere ka Rulindo ko ejo kuwa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021, nihatagiria igihinduka izaba yamaze kubahemba ngo bagategereza ibijyanye n’ama Banki.


Uturere tuvugwa ko dufite iki kibazo cyo kudahemba abakoresha Umwalimu Sacco, ni Kirehe, Rusizi, Gatsibo, Nyamagabe na Rulindo. Gahunda yo guha abarimu 10% nayo ngo ikaba hari abo yabereye nk’umugani kuko ngo hari abagiye babona macye cyane adahuye na 10% by’ayo bahembwa.

Related posts

Nyuma yo gukanga Putin abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu Ngabo z’Igihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingwa ry’Umutwe w’Inkeragutabara.

NDAGIJIMANA Flavien

Mu nteko ya UN, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda ubushotoranyi rwihishe muri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Marcel August 31, 2021 at 8:50 PM

Arko abarimu nubwo bize ariko bafite ubujiji bwumihariko. Ngo 10%? Ariya mafaranga babhaye Ni difference yo kuri structure shyashya ukuyemo Ayo bahembwe mukwakarindwi. Bagereranye structure nayo Bari basanzwe bahembwa babone kuvuga ko babahaye make. Abo bahaye make Ni A0 kuri IV kuko structure yaririmo ikosa. Abandi Bose babonye difference yayaburagaho.

Reply
Pascal September 1, 2021 at 3:54 PM

Aba barimu bigaragara ko bamenyereye nabi. Babamenyereje kubahemba kuri 20, none bageze kuri 30 batangiye kumvako babambuye

Reply

Leave a Comment