Umunyarwanda Harelimana Joseph wamenyekanye cyane mu madini nka Apôtre Yongwe, wari ufungiye muri gereza ya Mageragere, urukiko rwategetse ko arekurwa nyuma yo gusubika igifungo yari yahawe.
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, Umujyi wa Kigali rwategetse ko Harelimana Joseph (Apôtre Yongwe), wahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, igihano yari yahawe cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 (750,000Frw), gisubikirwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Mu byo uyu mukozi w’Imana Harelimana Joseph (Apôtre Yongwe) yaziraga ngo harimo no gusengera abantu bakamuha ku butunzi bwabo, ibintu ubushinjacyaha bwafashe nk’ubutekamutwe bushukana.