Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda, wamenyesheje Imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu bikomeye ko utewe impungenge n’ibikorwa ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, FARDC zakoreye abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi b’i Masisi, ibintu ngo bigaragaza ko Guverinoma ya Congo Kinshasa iri mu mugambi wa Jenoside.
Mu butumwa bukubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, iri tangazo rimenyesha Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uwa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amahanga yose ko imbaraga bari gushyira mu gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guverinoma y’iki Gihugu ikomeje kuzitesha agaciro.
Umutwe wa M23 wagaragaje ibintu bibiri biteye impungenge birimo ko abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi b’i Masisi basabwe guteranira ku bigo by’amavuriro no ku nsengero, kandi ko utabikurikirza afatwa nk’ushyigikiye M23.
Icya kabiri giteye impungenge uyu mutwe, ni uko ibice bituyemo aba baturage b’abatutsi, byaragijwe umutwe wa FDLR na Mai-Mai kugira ngo iyi mitwe ibakorere Jenoside kuko nka FDLR yo isanzwe ibifitemo uburambe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka rigira riti: “M23 iributsa umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya DRC n’abambari bayo bari gukoresha uburyo bumwe neza n’ubwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe n’Interahamwe, ubu ari zo zibumbiye muri FDLR ubu iri gukorana bya hafi na Guverinoma ya DR Congo.”
M23 isoza isaba Guverinoma ya Congo Kinshasa kwemera bakagirana ibiganiro nk’uko byemejwe n’imiryango mpuzamahanga inyuranye ndetse n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere bakaba bakomeje kwemeza ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR Congo bizakemuka binyuze mu biganiro.

