Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Politike Ubukungu Uburezi Ubuzima

Amajyaruguru: Imvura ivanze n’umuyaga yangije byinshi byiganjemo amashuri [AMAFOTO]

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa Gatatu Tariki 09 Werurwe 2022, yangije ibikorwaremezo bitandukanye byiganjemo amashuri ndetse n’ibindi byagizwe ho ingaruka n’imvura nyinshi n’umuyaga.

Musanze: Kuri GS Karwasa iherereye mu Murenge wa Gacaca, inzu yo gutekamo (igikoni) ku icumbi rya mwarimu yangijwe n’umuyaga, igisenge cyose kiraguruka, ababa muri iri cumbi ndetse n’Ubuyobozi bw’ikigo bukaba bwihutiye kuramira ibikoresho byari bibitsemo. Ku bw’amahirwe nta wakomerekeyemo cyangwa se ngo ahaburire ubuzima. GS Karama muri Gacaca naho ibisenge byagurutse.

GS Ryandinzi nayo iherereye mu Murenge wa Gashaki yagezweho n’ibi biza, ibisenge by’amashuri bikaba byagurutse. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Axelle Kamanzi, yabwiye AMIZERO.RW ko bakibarura ibyangijwe n’ibi biza. Ati: “Ku bufatanya na MINEMA n’abandi bafatanyabikorwa
turihutira gusana ibyangiritse no kugoboka abagizweho ingaruka n’ibi biza”.

Muri Musanze kandi, ibiti byo ku muhanda Musanze-Kigali hafi yo kuri Mukungwa byaguye rwagati mu muhanda bibuza imodoka gutambuka ndetse iya CETRAF Ltd yo ikaba yakozweho n’amashami yabyo. Ubutabazi bwihuse bwakozwe bikurwamo, ingendo zirakomeza.

Rulindo: Mu Murenge wa Rusiga, ibisenge by’ibigo bine by’amashuri byose byatwawe n’umuyaga, hakiyongeraho n’ibindi byo mu Murenge wa Kinihira.

Gicumbi: Mu Mirenge itandukanye y’aka Karere, ibisenge by’amashuri byagiye biguruka kubera imvura ivanze n’umuyaga

Gakenke: EP Musenyi iherereye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Muhondo yasenyutse cyane kuko ibyumba byose (bitanu) byigirwamo n’igikoni gitekerwamo ibyo abana barya saa sita byagizweho ingaruka n’imvura. Ubuyobozi bw’Umurenge ngo bukaba bwabijeje ubufasha. Ku bw’amahirwe nta mwana cyangwa umurezi wagize icyo aba.

Mayor wa Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye AMIZERO.RW ko bari gukusanya imibare ya nyayo y’ibyangiritse ku buryo ku bufatanye bw’inzego, bihutira gutanga ubufasha burimo amabati n’ibindi bikenewe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Metéo Rwanda), cyari cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, hagati ya saa 06:00 na 12:00; hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu Turere twose tw’Igihugu.

Metéo Rwanda yari yatangaje ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 2m/s na 4m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi cyari giteganyijwe mu gitondo cyari 12℃ mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba.

Ni mu gihe hagati ya 12:00 na 18:00, hari hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Ntara y’ Iburengerazuba, Amajyaruguru, mu Turere twa Kirehe, Bugesera, Rwamagana, Ngoma Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no mu mujyi wa Kigali; ahandi hasigaye hari hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura n’umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 5m/s.

AMAFOTO:

Kuri GS Karwasa/Musanze/Gacaca.
Inshamacye ya Gicumbi
GS Karama/Gacaca/Musanze.
GS Musenyi/Muhondo/Gakenke.
GS Ryandinzi/Gashaki/Musanze.
Ibiti byari byafunze umuhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali hafi yo kuri Mukungwa.
Madame Axelle Kamanzi/Vice mayor Asoc/Musanze.

Related posts

Ifoto y’umunsi: Titima Emmanuel umwarimu wo mu Karere ka Rubavu wahungiye i Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina, Sankara aragabanyirizwa.

NDAGIJIMANA Flavien

WCQ: Amavubi anganyirije mu rugo, akomeza kuba ku mwanya wa nyuma(Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

5 comments

MUSEMAKWELI Prosper March 9, 2022 at 6:03 PM

Njya nibaza niba ntabantu bakora bahima abandi mu Rwanda bikanyobera!!! nawe se wubatse amashuri ahantu bigaragarira nanjye utarize ibyo kubaka ko umuyaga uzayatwara byaba bigatangaza abantu kandibyari ibigaragara!!! ahandi umuyobozi akabona ibiti binini cyane bimaze imyaka myinshi, ku buryo imizi yabyo iba itakibasha gushyigikira uburemere bwabyo kandi n’ubutaka bushaje biri kumuhanda akicecekera ntafate icyemezongo bitemwe byagwira imodoka agahuruza!!!!!!!!!!!!!!!

Reply
Protais Kagabo March 10, 2022 at 8:08 AM

Ariko se banyarwanda banyarwandakazi, aya mashuri ko mbona ari gusenyuka cyane aho ni ubuhoro ? Harebwe abayubatse n’abatanze amasoko wasanga cement n’ibyuma byari kuyakomeza byaragiye gukomeza iz’abayobozi na ba rwiyemezamirimo

Reply
BIMENYIMANA March 10, 2022 at 10:12 AM

Mubyukuri abubatse Aya Madhuri nabo bakwiye gushidikanwaho, kuko bigaragara ko Atari aziritswe.

Reply
Paccy March 10, 2022 at 10:55 AM

Ibi bintu bikwiye gukurikiranwa kuko aya mafaranga aba yavuye mu misoro y’abaturage cyangwa se mu nguzanyo kandi nazo zizishyurwa mu mitsi yabo !! Kuki amashuri ariyo akomeje gusenyuka ataramara kabiri ?

Reply
Igiraneza Fazzo March 11, 2022 at 5:55 AM

Ibiza bikomeje
Kudusubiza habi
Peeeeeh.
Ariko ikinjyanye n’iyi myubakire mishya ku bisenge by’amashuri ndabona ntaburambe buhari, niyo anjya aguruka kubera amabati aba adafashwe neza n’amakoroshe yayo.

Hashakwa ubundi buryo hanjyaho ibyuma.

Reply

Leave a Comment