Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

M23 ihinyuje abarundi i Mushaki nyuma y’iminsi ine y’urugamba rwagaritse ingogo.

Imirwano ikomeye imaze iminsi hafi ine ibera mu nkengero za Mushaki isa nk’igana ku musozo kuko Centre ya Mushaki yose yafashwe na M23 nyuma yo kurasana bikomeye n’abasirikare b’Abarundi n’abakomando ba FDLR n’aba FARDC, barwanga umuhenerezo birinda ko Mushaki yafatwa na M23 bigatuma Umujyi wa Goma ujya mu kaga gakomeye.

Imirwano ikomeye yatangiye saa munani z’ijoro (02h00) kuri uyu wa Kane tariki 07/12/2023 hagati ya M23 yariye karungu, igisirikare cya Leta ya DR Congo gifashijwe cyane n’abarundi batangira batera ibisasu biremereye maze M23 ihita itangira kwatsa umuriro ubwo.

Indege za Sukhoi-25 za FARDC zagerageje kwitambika M23 bikomeye gusa byabaye iby’ubusa kuko uyu mutwe wakamejeje uvuga ko ugomba gucecekesha imbunda aho zivugira hose, bityo ko Sukhoi-25 zidashobora kubakanga na gato.

N’ubwo kuva kuwa mbere byakunze kuvugwa ko Mushaki yafashwe, amakuru ya nyayo yemeza ko ku isaha ya Saa yine (10h00) Mushaki yose yari imaze gufatwa. Abari rwagati muri Centre ya Mushaki baduhamirije ko Mushaki yose yafashwe na M23 nyuma y’amasasu adakuraho n’umuvuduko udasanzwe watumye Ingabo za Leta zidasanzwe (Hiboux), FDLR, Abasirikare b’abarundi n’abacanshuro biruka.

Imirwano yo kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, yatumye urujya n’uruza ruhagarara ku muhanda Sake-Rubaya-Bihambwe-Masisi Zone guhera saa moya z’igitondo (7h00). Imirwano ya Mushaki yubuye nyuma y’urupfu rwa Col Ruhinda wa FDLR bivugwa yishwe na M23, ngo FARDC ikaba yarashaka kumuhorera.

Hari ubwoba bwinshi mu basirikare bakuru ba FARDC bari bayoboye urugamba, batinya ko M23 ishobora gufata ibindi bice byinshi kuko nyuma yo gufata Mushaki yakomeje kwiruka ku ngabo za Leta zerekeje iya Matanda, kandi nta cyizere cyo kuba bahangana na M23 keretse bazanye uwitwa Géneral Mayanga byibuze we ngo yapfa guhanyanyaza imbere ya Géneral Boduin Ngaruye wa M23.

Bimwe mu biganiro byafashwe kuri Watsapp, hagati y’abasirikare bakuru ba FARDC bari bayoboye urugamba mu gace Mushaki irimo, bigaragaza ko abasirikare ba Leta ya DR Congo bagize ubwoba cyane kuko ngo bari bizeye urukuta bari barubatse ku isonga rugizwe n’abasirikare b’abarundi ariko ngo babonye M23 irwana bidasanzwe, aho bemeje ko ari Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe (Special Forces) zatanze umusada nyuma yuko Sukhoi-25 yari yaciye intege M23 ndetse ngo aba barundi nabo bakaba bari bakomeje kwihagararaho kugirango bagaragaze imbaraga z’igisirikare cyabo.

Biravugwa ko M23 yaba ishaka kwigarurira byihuse agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ndetse ngo byaba na ngombwa igafata ubugenzuzi bwuzuye bw’agace ka Sake n’inkengero zako, ibintu bishyira mu kaga Umujyi wa Goma usigaye hagati nk’ururimi kuko uretse inzira y’amazi, Sake iramutse ifashwe nta handi abatuye Goma bahungira uretse mu Rwanda honyine.

Imirwano ikomeye mu gace ka Mushaki yatangiye ku wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, impande zombi zikaba zarakoresheje imbaraga nyinshi ari nako zitakaza abasirikare n’ibikoresho, ndetse yemwe kugeza no ku bafite amapeti ya majoro. Gusa M23 yakomeje guhanyanyaza n’ubwo imvura y’amabombe ya Sukhoi-25 za FARDC yari ibari ku mutwe, kuri uyu wa Kane ikaba ishoboye kuhigarurira.

Related posts

Kamonyi: Imodoka ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka[Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

MONUSCO yishe abasivile umunani mu bayigabyeho igitero i Munigi.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwibuka29: ULK Ishami rya Gisenyi basabwe gukomeza gahunda y’igihango cy’urukundo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment