Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Mulindwa Prosper wari umuyobozi muri MINALOC yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu.

Mu matora yo kuzuza Inama Njyanama yabaye mu turere dutandukanye mu Gihugu kuri uyu Kane tariki 07 Ukuboza 2023, mu Karere ka Rubavu naho batoye, batora bwana Mulindwa Prosper nk’Umuyobozi mushya w’aka Karere gahana urubibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mulindwa Prosper wayoboraga by’agateganyo Akarere ka Rutsiro nyuma y’aho inama njyanama na nyobozi y’Akarere bisheshwe kubera amakosa, yatowe ku bwinshi n’abajyanama bitabiriye itora nk’ikimenyetso cyo kunyoterwa imiyoborere myiza n’ubunararibonye akuye muri MINALOC.

Uyu mugabo ukunze gucisha macye, ubwo yiyamamazaga yavuze ko ashyize imbere guteza imbere Akarere ka Rubavu yifashishije ubunararibonye bw’imyaka 17 yakuye mu nzego z’ibanze, avuga ko azateza imbere igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rubavu ukaba uwa mbere w’ubukerarugendo ndetse akanazamura imibereho y’imiryango ifite imibereho mibi.

Mulindwa Prosper abaye Meya wa Rubavu asimbuye bwana Kambogo Ildephonse wahagaritswe ku mirimo n’inama njyanama y’Akarere kubera amakosa y’akazi arimo no kunanirwa guhanga n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye bya Rubavu bikomotse ku mugezi wa Sebeya.

Mulindwa Prosper wari wijeje abatora ko nibamugirira icyizere bakamutorera kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu azakayobora neza, yari asanzwe ari umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), nk’Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi, aho yavuye ajyanwa mu karere ka Rutsiro, agirwa umuyobozi w’agateganyo. Mbere yo kujya muri MINALOC, Mulindwa Prosper yakoze mu Karere ka Rulindo ari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba gahana imbibi na DR Congo mu Burengerazuba bwako, Nyabihu mu Majyaruguru, Rutsiro mu Majyepfo na Ngororero mu Burasirazuba. Ni Akarere gakunze kugora abayobozi kuko usanga abitwa ba kavukire n’abandi bahafite ububasha bushingiye ku mufuka barubatse ikimeze nka sisiteme, kuyihindura bikaba binaniza benshi bakagenda ntacyo bagezeho.

Mulindwa Prosper yatowe ku bwinshi ibyerekanye icyizere bagenzi be bamufitiye.
Mulindwa Prosper yarahiriye kuyobora neza Akarere ka Rubavu.
Mulindwa Prosper asinya mu bitabo byabugenewe ko azayobora neza Akarere ka Rubavu.

Related posts

Amwe mu mateka y’umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

“Intsinzi iraharanirwa kandi kubyinana n’abana si ukubikunda, ni ukubaba hafi tubibatoza” Umuyobozi wa Kingdom School [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Sukhoi-25 za FARDC zongeye gusuka umuriro ku birindiro bya M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment