Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Politike Ubukungu

Kwita izina: Abana 20 b’Ingagi bagiye guhabwa amazina mu Kinigi.

Urwego w’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko abana 20 b’Ingagi bagiye guhabwa amazina, mu muhango wo Kwita izina uzaba tariki 02 Nzeri 2022.

Aba bana b’ingagi bazitwa amazina bavutse muri Kanama 2021 kugeza muri Nyakanga 2022. Uyu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ukazagendana no kumurika ibikorwa bitandukanye, harimo iby’iterambere ry’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu muhango wo Kwita izina, ni umuhango witabirwa n’abantu batandukanye, barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko Kwita izina ari umusaruro wo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, kandi inyungu ivamo ikaba yarakomeje kwiyongera.

Ni nyuma y’uko kubera icyorezo Covid-19, inyungu ruvanamo yagabanutse ku kigero cya 70%.

Ati: “Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164”.

Imibare y’abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga yakomeje kuzamuka by’umwihariko, aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2011 na 2020 yinjije miliyoni $ 6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana.

Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni miliyoni $ 21.9.

Kwita izina muri uyu mwaka bizaba mu gihe ubukungu bukomeje gufunguka nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19.

Ni umuhango uzitabirwa n’ibyamamare mu nzego zitandukanye, bizatangira gutangazwa mu cyumweru gitaha.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, DanciIlle Nyirarugero, yavuze ko abantu baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bishimira umusaruro uva mu kurengera ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yavuze ko kuva mu 2005 abaturiye Pariki y’Ibirunga bamaze guhabwa inkunga hafi miliyari 3 Frw binyuze mu mishinga irimo amashuri, amavuriro n’ibindi.

Ati: “Kuba umuhango wo Kwita Izina buri mwaka ubera mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ishema ku baturage n’amahirwe yo gusurwa n’abantu baturutse imihanda yose”.

Yavuze ko kuba uyu muhango ugiye kongera kuba ari ibyishimo kuko bigaragaza ko nyuma yo gufunga ibikorwa byinshi kubera Covid-19, ibikorwa byinshi birimo kuzahuka.

Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.

Ubu harimo kunozwa umushinga wo kwagura iyi Pariki, aho ubu bikiri ku cyiciro cyo kunoza inyigo yo kwimura abatuye mu gace kazakenerwa, kubaka umudugudu ugezweho bazatuzwamo no kongera gusana neza urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604 nkuko tubikesha Igihe.

Umuhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko bamwe mu batanze amazina muri ubwo buryo na bo muri uyu mwaka bazagira amahirwe yo kureba abana b’Ingagi bise.

Abayobozi kuri uyu wa Gatanu batangaje gahunda yo Kwita izina.

Related posts

Dr Bizimana wayoboraga CNLG yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Museveni wavuye i Kampala na Kajugujugu yageze mu Rwanda mu modoka.

NDAGIJIMANA Flavien

FERWABA yasubitse shampiyona kubera izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment